IGIHE

#Kwibohora30: Abanyarwanda baba muri Sénégal banyuzwe n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30

0 21-07-2024 - saa 14:54, IGIHE

Kuwa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2024, abantu basaga 400 barimo abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Sénégal, abayobozi mu nzego zinyuranye, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Sénégal, bitabiriye ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

Ibyo birori byibanze ku kugaragaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwishimira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agaragaza ko imiyoborere myiza no kureba kure ari byo byabaye imbarutso y’umutekano n’iterambere by’u Rwanda.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yagize ati “Kwizihiza uyu munsi muri Sénégal, ni ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Sénégal. Ni n’igihe cyo kutwibutsa ubutwari n’ubudaheranwa byaranze Abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bubakiyeho ubukungu n’iterambere n’ubu bakaba baharanira kurushaho kujya imbere”.

Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Ubukorikori wari uhagarariye Guverinoma ya Sénégal muri ibyo birori, Mountaga Diao, yagejeje ku bari aho ubutumwa bwa Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Diakhar Faye, bwifuriza Abanyarwanda isabukuru nziza y’imyaka 30 yo kwibohora no kubashimira uko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yagenze neza.

Minisitiri Diao yanashimye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora k’u Rwanda, byanaranzwe n’indirimbo n’imbyino zirata ibigwi by’ababohoye u Rwanda harimo Itorero “Igicumbi cy’Umuco” ry’Abanyarwanda baba muri Sénégal, Umuhanzi w’Umunyarwanda Emmanuel Rusengamihigo n’Umunya-Sénégal Ablaye CISSOKO, uzwi cyane mu gucuranga igikoresho gakondo cya muzika cyitwa Kora.

Minisitiri DIAO yanashimye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Itorero “Igicumbi cy’Umuco” ryasusurukije abitabiriye
mbasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari bitabiriye ku bwinshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza