Uyu muhango waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku kamaro k’umuganura ku mibanire y’Abanyarwanda n’uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugarura indangagaciro Nyarwanda.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Mutsindashyaka Théoneste, yabwiye abitabiriye ibi birori ko umuganura ari kimwe mu bigize Umuco Nyarwanda.

Yavuze ko n’ubwo kera Umuganura wizihizwaga Abanyarwanda basangira umusaruro ushingiye ku buhinzi n’ubworozi, kuri ubu hizihizwa umuganura, hishimirwa ibyagezweho ndetse n'umusaruro mu byiciro bitandakanye harimo no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati ‘‘Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kudaheranwa’, Abanyarwanda tugomba kuganura turangwa n'ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira."

Yagarutse kandi ku ndangagaciro z’ubumwe, umurimo unoze, bijyanye n’ubupfura no gukunda igihugu avuga ko ari byo bikwiye kuranga Abanyarwanda igihe cyose n’aho bari hose.

Yanashimiye kandi Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo agira ati "Twakwishimira ko twaganuje igihugu cyacu cyane cyane dutanga umusanzu wo gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza byagize ingaruka ku mbaga nini y’Abanyarwanda."

Yasoje asaba ababyeyi bafite abana bato gushyira ingufu mu kwigisha abana babo umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, aho yabakebuye ababwira ko bidakwiye kubona umubyeyi yumva ntacyo bibatwaye kuba umwana we atazi Ikinyarwanda.

Dr Michel Gasana uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Congo-Brazzaville, mu ijambo rye yijeje Ambasaderi Mutsindashyaka ko bumvise impanuro zijyanye no gushyira ingufu ku kwigisha abakiri bato umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda kandi ko bagiye kubishyira mu bikorwa.

Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo guha abana bato amata, cyakurikiwe n'ubusabane bw'abacyitabiriye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Mutsindashyaka Théoneste, yavuze ko Umuganura ari kimwe mu bigize Umuco Nyarwanda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Mutsindashyaka Théoneste, yavuze ko Umuganura ari kimwe mu bigize Umuco Nyarwanda
Abanyarwanda batuye muri Brazzaville bizihije Umunsi Mukuru w’Umuganura
Abanyarwanda batuye muri Brazzaville bizihije Umunsi Mukuru w’Umuganura
Abana bato bahawe amata yo kunywa
Abana bato bahawe amata yo kunywa
Amafunguro ya Kinyarwanda yari yateguwe
Amafunguro ya Kinyarwanda yari yateguwe
Muri iki gikorwa basangiye amafunguro yiganjemo aya Kinyarwanda
Muri iki gikorwa basangiye amafunguro yiganjemo aya Kinyarwanda