Ibi birori byizihirijwe mu ishuri rya Harrow riri mu bigo by’amateka mu Bwami bw’u Bwongereza ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Iryo shuri ryatangiye 1572 ryizwemo n’abarimo Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza (1940-1945), Hussein bin Talal wabaye Umwami wa Jordania hagati ya tariki ya 11 Kanama 1952 kugeza mu 1999 n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Taimim bin Hamad Al Thani.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abasaga 300 batuye mu Bwongereza harimo abanyeshuri, inshuti z’u Rwanda, abagize gahunda ya Commonwealth Future Programme n’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Karitanyi Yamina, yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda muri uwo muhango.
Mu ijambo rye yikije ku kuvuga ibigwi ingabo zitangiye u Rwanda asaba abashyitsi kutayoborwa n’umuhate gusa ahubwo n’urukundo rw’igihugu n’abaturage barwo.
Kalemera Kalisa Jonathan umwe mu Banyarwanda bamaze igihe mu Bwongereza yatanze ikiganiro kigaragaza ishusho y’uburyo ubutwari bushobora kutaba urugamba rw’amasasu gusa. Yavuze ko ubutwari ari “gukorera abandi.’’
Yatanze urugero rw’umusore witwa Emmanuel Niringiyimana wamenyekanye kubera ko yakoresheje amaboko ye yubaka umuhanda uhuza Gashari na Murambi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.
Yagize ati “Yabikoreye abandi atari we ubwe.”
Yasabye kandi abitabiriye iki gikorwa kuba intwari aho bari hose no mu byo bakora byose abaha urugero rwo kwigira ku Nkotanyi zageze kuri byinshi nubwo zitari zifite ubushobozi.
Abitabiriye iki gikorwa beretswe filimi “The 600: Soldiers’ Story”. Iyi filimi igaragaza uburyo Batayo ya Gatatu y’Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi yari mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko yahoze yitwa CND, yarokoye Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ingabo zari ziyigize zararutwaga ubwinshi n’abasirikare ba Leta yateguye Jenoside.
Yanditswe inakorwa na Richard Hall ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Great Blue Productions. Uyu yatwaye igihembo cya Emmy Award, akaba atunganya ibiganiro bya za televiziyo i Los Angeles. Hall amaze imyaka 25 akora uyu mwuga wo gutunganya filime.
Gutunganya iyi filimi yabifashijwemo na A Wize Media y’i Kigali ya Annette Uwizeye ari nayo ihagarariye iyo filime.
Uyu mwaka insanganyamatsiko yagiraga iti ‘‘Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.’’ukaba usanzwe wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.














Ibitekerezo 0