Ni gahunda ihuriza hamwe aba bana bavukiye muri Canada cyangwa bahageze ari bato mu gihe cy’ibiruhuko mu rwego rwo kwirinda ko bazibagirwa inkomoko yabo.

Joy N. Mukama umwe muri aba babyeyi yatangarije IGIHE ko igitekerezo cyo gutangiza iri huriro cyashibutse ku bikorwa yabonye ku miryango y’Abashinwa n’Abahinde baba muri Canada bafite amashuri bigishirizamo abana babo indimi n’umuco by’iwabo.

Yavuze ko yatunguwe no kubona uburyo abo bana bato bavuga neza indimi z’iwabo mu gihe ababo bo mu Rwanda n’Abarundi bamwe na bamwe batabona uko bihugura ku ndimi n’umuco by’iwabo.

Ati “Iyi gahunda twayitangije mu ntangiriro ya Nyakanga nyuma yo kubona uburyo abana bato b’Abashinwa n’Abahinde ubona baganira bakavuga icyongereza cyiza ariko nanone bajya mu rurimi rwabo ukunva bararuvuga neza cyane.”

Yakomeje avuga ko byamukoze ku mutima atekereza ku buryo yafasha abana bato kwiga ururimi rw'iwabo no gutozwa umuco gakondo wabo.

Ati “Ibi bintu byarambabaje cyane ntangira gushakisha amakuru y’uko babigenza, nsanga benshi baza inaha bazanye na ba nyirakuru. Ugereranyije usanga nka buri rugo ruba rufite umubyeyi mukuru uhorana n’abana bato abigisha indangagaciro na kirazira by’umuco wabo kuko ababyeyi babo tungana baba bagiye gushakisha ubuzima.”

Yaje gusanga hari ibigo abo bana b’abanyamahanga bahuriramo buri cyumweru bakigishwa umuco na kirazira bigize umuco w’iwabo.

Iki gitekerezo yakigejeje kuri bagenzi be babiri Elodie Kabagema na Dorine Kanteyineza batuye mu Mujyi wa Vancouver baragishima bahita biyemeza gutegura umuhuro w’ibyumweru bibiri bahuriza hamwe abana 20 babatoza kubyina bya Kinyarwanda, ururimi, n’ibindi bigize umuco.

Muri iki gikorwa basuwe n’abantu batandukanye barimo Achille Karuletwa, Umuyobozi w'Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Ntara ya British Columbia muri Canada; Claude Nibizi, Umuyobozi wungirije mu Muryango w’Abarundi batuye muri iyi ntara na Janvier Katabarwa, Umunyarwanda ukina filime muri Canada yemerera aba babyeyi kubafasha aho bishoboka.

Uyu muryango usaba ubufasha bujyanye n’ibitabo by’Ikinyarwanda n’ibindi byafasha abana kwagura iki gikorwa kikaba ngarukakwezi cyangwa se buri cyumweru bitewe n’uko ubushobozi buzagenda bwiyongera burimo kubona inyubako bagishirizamo abana bavukiye hanze.

Muri Family Haven Center aba bana batozwa imbyino za Kinyarwanda
Muri Family Haven Center aba bana batozwa imbyino za Kinyarwanda
Joy N. Mukama wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi gahunda
Joy N. Mukama wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi gahunda
Janvier Katabarwa ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa, yemereye kubafasha igihe yabonetse akaganiriza abana bahuriye muri uyu muryango
Janvier Katabarwa ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa, yemereye kubafasha igihe yabonetse akaganiriza abana bahuriye muri uyu muryango
Elodie Kabagema, Joy N. Mukama na Dorine Kanteyineza bayoboye Umuryango wa Family Haven Center
Elodie Kabagema, Joy N. Mukama na Dorine Kanteyineza bayoboye Umuryango wa Family Haven Center
Perezida uhagarariye Abanyamulenge batuye muri British Columbia, Jacques Gakungu, yakozwe ku mutima n'iki gikorwa
Perezida uhagarariye Abanyamulenge batuye muri British Columbia, Jacques Gakungu, yakozwe ku mutima n'iki gikorwa
Umuyobozi wungirije mu Muryango w'Abarundi batuye mu Ntara ya British Columbia muri Canada, Claude Nibizi, yashimye iyi gahunda
Umuyobozi wungirije mu Muryango w'Abarundi batuye mu Ntara ya British Columbia muri Canada, Claude Nibizi, yashimye iyi gahunda
Bifuza ko iki gikorwa cyaba buri cyumweru bitewe n'uko ubushobozi  buzakomeza kwiyongera
Bifuza ko iki gikorwa cyaba buri cyumweru bitewe n'uko ubushobozi buzakomeza kwiyongera
Mu byo bakeneye harimo n'inkunga y'ibitabo by'Ikinyarwanda n'ibindi bijyanye n'uburezi abandi bana bari mu Rwanda bifashisha
Mu byo bakeneye harimo n'inkunga y'ibitabo by'Ikinyarwanda n'ibindi bijyanye n'uburezi abandi bana bari mu Rwanda bifashisha
Bamwe mu bakorerabushake bigisha abana bato kubyina bya Kinyarwanda n'ibindi bijyanye n'umuco
Bamwe mu bakorerabushake bigisha abana bato kubyina bya Kinyarwanda n'ibindi bijyanye n'umuco
Bamwe mu babyeyi bakuru bigisha abana bato indangagaciro na kirazira by'Umuco Nyarwanda
Bamwe mu babyeyi bakuru bigisha abana bato indangagaciro na kirazira by'Umuco Nyarwanda
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'abanyarwanda batuye mu Ntara ya British Columbia muri Canada, Achille Karuletwa
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'abanyarwanda batuye mu Ntara ya British Columbia muri Canada, Achille Karuletwa
Abana bato bishimiye iki gikorwa kibafasha kumenya byinshi ku gihugu cyabo n'umuco w'aho bakomoka
Abana bato bishimiye iki gikorwa kibafasha kumenya byinshi ku gihugu cyabo n'umuco w'aho bakomoka
Abana bato bigishwa kubyina, kuvuga Ikinyarwanda, kuririmba n'ibindi bijyanye n'umuco w'igihugu
Abana bato bigishwa kubyina, kuvuga Ikinyarwanda, kuririmba n'ibindi bijyanye n'umuco w'igihugu
Ababyeyi n'abayobozi  batandukanye baganirizwa kuri iyi gahunda yo kwigisha abato ururimi kavukire
Ababyeyi n'abayobozi batandukanye baganirizwa kuri iyi gahunda yo kwigisha abato ururimi kavukire
Ababyeyi bakuze bishimiye iki gikorwa bemera kujya bamarana umwanya uhagije n'abana bato babigisha Umuco Nyarwanda kugira ngo batazibagirwa aho bakomoka
Ababyeyi bakuze bishimiye iki gikorwa bemera kujya bamarana umwanya uhagije n'abana bato babigisha Umuco Nyarwanda kugira ngo batazibagirwa aho bakomoka