Mukansanga yari umusifuzi wa kane ku mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda B ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, ubwo Guinée yatsindaga Malawi igitego 1-0 kuri uyu wa Mbere.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Issiga Sylla ku munota wa 36, gihesha ikipe y’umutoza Kaba Diawara gutangirana amanota atatu.

Umunyarwandakazi Mukansanga Salma wari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino, yashimiwe n’abarimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Mukansanga ni umwe mu bagore bane batoranyijwe mu basifuzi 63 ba CAN 2021 iri kubera muri Cameroun.

Abandi ni Umunya-Maroc Bouchra Karboubi uri mu basifuzi bakoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho ryifashishwa mu Misifurire [VAR], Umunya-Cameroun Carine Atemzabong n’Umunya-Maroc Fatiha Jermoumi basifura ku ruhande.

Indi nkuru wasoma: Ibyihariye kuri Mukansanga Salma, umugore wa mbere uzasifura muri CAN y’Abagabo

Mukansanga Salima yari umusifuzi wa kane ku mukino Guinée yahuyemo na Malawi. Igihugu cya mbere cyatsinze igitego 1-0 cya Issiaga Sylla
Mukansanga Salima yari umusifuzi wa kane ku mukino Guinée yahuyemo na Malawi. Igihugu cya mbere cyatsinze igitego 1-0 cya Issiaga Sylla
Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wagaragaye ku mukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo; hari ku wa 10 Mutarama 2022
Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wagaragaye ku mukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo; hari ku wa 10 Mutarama 2022