Igitego cya Baghdad Bounedjah ku munota wa gatatu w’umukino cyahesheje igihugu cye kwegukana iri rushanwa cyaherukaga mu 1990.

Ubwo Les Fennecs yageraga muri Algérie, yasanze ibihumbi by’abatuye iki gihugu buzuye imbere y’ikibuga cy’indege cya Houari Boumediene mu murwa mukuru Alger.

Televiziyo y’iki gihugu yerekanye kapiteni w’ikipe, Riyad Mahrez ateruye igikombe ubwo yasohokaga mu ndege, aho hamwe na bagenzi be bari bambaye imidali mu ijosi.

Ikipe yari yateguriwe itapi itukura ishyirirwaho abanyacyubahiro, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Noureddine Bedoui.

Abakinnyi bahise bajya mu modoka yari ishushanyijeho inyenyeri ebyiri zigaragaza igikombe cya kabiri batwaye ndetse yanditseho n’amagambo agira ati ‘Dutewe ishema na mwe’ ari mu cyarabu cyangwa iki-Berber.

Abakinnyi bagiye basuhuza abafana mu muhanda, bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi.

Ibi bihumbi by’abafana byarimo abaje bitwaje amabendera y’igihugu mu gihe abandi bari bambaye imyenda y’ikipe yabo.

Ibi byabaye nk’ibitanga umutozo kuri uyu wa Gatandatu mu gihe iki gihugu kimaze iminsi kivugwamo kwigaragambya gukomeye kwanatumye uwari Perezida, Abdelaziz Bouteflika yegura ku buyobozi muri Mata.

Kuva icyo gihe, hakomeje kuba imyigaragambyo, abadashyigikiye ubutegetsi bwariho basaba abahoze bakorana na Bouteflika ko na bo batanga ubuyobozi.

Ikipe y'igihugu ya Algerie yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2019 yageze iwabo kuri uyu wa Gatandatu
Ikipe y'igihugu ya Algerie yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2019 yageze iwabo kuri uyu wa Gatandatu
Abakinnyi bari bateguriwe bus iriho inyenyeri ebyiri zingana n'ibikombe bya Afurika imaze kwegukana
Abakinnyi bari bateguriwe bus iriho inyenyeri ebyiri zingana n'ibikombe bya Afurika imaze kwegukana
Abanya-Algerie baje kwakira ikipe yabo bari biganjemo abaje bitwaje amabendera y'igihugu
Abanya-Algerie baje kwakira ikipe yabo bari biganjemo abaje bitwaje amabendera y'igihugu
Byari ibyishimo kuri Les Fennecs yaherukaga kwegukana CAN mu 1990
Byari ibyishimo kuri Les Fennecs yaherukaga kwegukana CAN mu 1990
Umutekano wari wakajijwe mu murwa mukuru Alger
Umutekano wari wakajijwe mu murwa mukuru Alger
Abakinnyi bagendaga bapepera abaturage baje kwishimira igikombe
Abakinnyi bagendaga bapepera abaturage baje kwishimira igikombe
Ibihumbi by'abanya-Algerie bakiriye ikipe yabo yegukanye Igikombe cya Afurika
Ibihumbi by'abanya-Algerie bakiriye ikipe yabo yegukanye Igikombe cya Afurika