ku wa Kabiri 20 Ukwakira, hatashywe ikibuga cyubatswe mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Ibursirazuba, mu gihe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira hatahwa icyo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, naho ku wa 22 Ukwakira 2026 hazatahwe icyo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.  

Ibibuga bitatu bizatanga amahirwe ku rubyiruko mu rwego rwo gukarishya impano zo gukina Basketball, kuko byose hamwe bizajya bifasha abagera ku 9500. Aba barimo abanyeshuri n’abatuye hafi y’aho byubatswe. 

Kimwe ni icyubatswe hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, kikazajya gikinirwaho n’abarenga 600 biga muri icyo kigo ndetse n’abaturage.

Icyubatswe mu Ntara y’Amajyaruguru cyashyizwe muri GS Marie Reine Rwaza. Iki kigo kirimo abanyeshuri barenga 900 bazaba bafite amahirwe yo kukibyaza umusaruro.

Icyo mu Ntara y’Amajyepfo cyashyizwe mu kigo cy’amashuri cya Igihozo St. Peter, ariko kikazajya gikinirwaho n’abanyeshuri 8000 barimo n’abo mu bindi bigo bigikikije.

Ibi bibuga byiyongereye ku bindi byubatswe mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali, bikaba ibibuga 14 bimaze kubakwa mu Rwanda n’umuryango wa Giants of Africa. 

Giants of Africa yishimira ko mu gushyira mu bikorwa umushinga wayo wo kuzamura Basketball muri Afurika, yafashijwe cyane n’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) na Minisiteri ya Siporo. 

Muri rusange, Giants of Africa imaze kubaka ibibuga 53 mu bihugu 16 muri Afurika. Igamije kubaka ibigera ku 100.

Masai Ujiri uyoboye Dallas Maverick yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), yatangiye umuryango wa Giants of Africa mu 2003, agamije kuzamura impano za Basketball muri Afurika. 

Muri Nyakanga 2025, yafunguye igikorwaremezo cy’imikino n’imyidagaduro cya Zaria Court cyubatswe mu Rwanda, ikaba intangiriro y’ibindi ateganya mu bindi bihugu bya Afurika.