REG WBBC iheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu bagore, ikomeje imyiteguro yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Mu myitozo yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, yakiriye umutoza mushya uzayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27, ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga.

Uyu mutoza ni Cheikh Sarr umenyereye imikiniro yo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, kuko hagati ya 2021 na 2025 yatoje amakipe y’igihugu y’abagabo n’abagore.

REG WBBC yamuhaye ikaze igira iti “Turi kwitegura imikino ya AWBL. Abakobwa bariteguye, bashyigikiwe n’Umutoza Mukuru mushya, Cheikh Sarr, uzanye ubunararibonye n’amayeri yo gutsinda mu mikino idutegereje imbere.”

Imikino ya AWBL izahera mu majonjora izakinwa hagati ya tariki ya 11 na  20 Ukuboza 2026.

Ikipe ya REG WBBC yatozwaga na Mukaneza Esperance, yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball mu bagore, inshuro eshatu zikurikiranya

Cheikh Sarr azafasha REG WBBC muri AWBL
Cheikh Sarr azafasha REG WBBC muri AWBL
Cheikh Sarr yagizwe Umutoza Mukuru wa REG WBBC
Cheikh Sarr yagizwe Umutoza Mukuru wa REG WBBC
Cheikh Sarr yatoje amakipe y'u Rwanda
Cheikh Sarr yatoje amakipe y'u Rwanda