Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, ni bwo muri The Filbert Bayi Olympafrica Centre i Kibaha muri Tanzania, habereye imikino ya ½ cy’iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo muri Zone V.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ni yo yinjiye mu kibuga mbere ikina na KPA yo muri Kenya, igerageza kuyobora umukino kuva utangiye kugeza urangiye, ndetse igera ku mukino wa nyuma.
Agace ka mbere karangiye ari amanota 26-21, aka kabiri karangira ari 26-24, aka gatatu karangira ari 17-15, naho aka nyuma karangira ari amanota 11-4. Umukino warangiye ari 80-64.
Muri uyu mukino Jessica Jackson wa APR WBBC ni we wayifashije cyane kuko yatsinze amanota 22, gusa Yacine Diop na Eleuteria Lhavanguane bakoze uko bashoboye bakajya bakora ‘rebound’ no gutanga imipira ivamo amanota.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwa REG WBBC wayihuje na Fox Divas yo muri Tanzania yakiniraga iwayo.
REG WBBC yatangiye neza umukio kuko agace ka mbere yahise yanikira Fox Divas iyitsinda amanota 33-12, aka kabiri yongera ikinyuranyo itsinda 25-17, aka gatatu igatsinda kuri 23-15, aka kane karangira ari 22-13.
Umukino warangiye REG WBBC ifite intsinzi y’amanota 103-57, ibona itike yo kuzahura na APR WBBC, zombi zahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa. Aya makipe yahise akatisha itike y’imikino Nyafurika, aho izahagararira Zone V.
Umukino wa nyuma na wo uzabera muri The Filbert Bayi Olympafrica Centre, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.











Ibitekerezo 0