KONTI YA GIRA ICUMBI MURI BRD
Konti ya Gira Icumbi, ni konti umukiriya uwo ari we wese afunguza igihe yifuza kugira inzu ye bishingiye ku mafaranga yashoboye kwizigamira ku yo yinjiza buri kwezi.
IBYIZA BYA KONTI YA GIRA ICUMBI
-* Ku mafaranga umaze gushyiramo, banki ikungukira 8% buri mwaka ikayagushyirira kuri iyo konti uko umwaka urangiye
-* Nta amafaranga yo gucunga konti ucibwa.
-* Ushobora gusaba inguzanyo kuri konti ya Gira Icumbi kandi ukishyura ku nyungu iri hasi ugereranyije n’inyungu ya 16% zitangwa ku nguzanyo isanzwe.
| Igihe cy’ubwizigamire kuri konti ya Gira Icumbi | Inyungu (%) igabanyijweho | Inyungu (%) |
|Umwaka umwe | 0.5% | 15.5 |
| Imyaka ibiri | 1.0% | 15 |
| Guhera ku myaka itatu gusubiza hejuru | 5% | 14.5 |
IMITERERE YA KONTI YA GIRA ICUMBI
Amafaranga make ushyiramo ufunguza konti n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’amanyarwanda (100,000 Rwf)
Kugirango wake inguzanyo, ugomba kub nibura ufitemo 10% by’amafaranga yose uzakoresha mu mushinga wawe (umushinga wa make ugomba kuba ufite agaciro kagana na 20,000,000 Rwf)
Ushobora kubikuzaho amafaranga gusa igihe umaze kubitsamo amafaranga angana n’icya kabiri cy’amafaranga yose ugomba kubitsamo mu gihe cy’ubwizigamire wiyemeje ariko kandi na none ntugomba kubikuza arenze 25% by’arimo.
IBISABWA
• Ifoto imwe y’amabara ngufi
• Kopi y’irangamuntu cyangwa ya pasiporo
• Kuzuza impapuro za banki zo gufuguza konti
• Gusinya amasenzerano y’imicungire y’iyo konti
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri Telefoni y’ubuntu: 3288

Ibitekerezo 0