Abagore bahirimbanira uburenganzira bwabo: Ese ubu iherezo ni iri?
Tariki ya 22 Werurwe 2019, ikirere cya Washington DC, cyari gikonje cyane ariko ntibyambujije kwishimira ubutumire bw’Ikigo gishinzwe Amahoro muri Amerika (USIP) bwo kwitabira inama y’abayoboye imiryango ihirimbanira uburenganzira bw’abagore mu mahoro.