Clémence ni umuntu urangwa ni imico ishimwa na buri wese. Ni umukobwa urangwa no kuvugisha ukuri akaba umwizerwa kandi yanga guhemuka. Ni umuntu uhorana ibyishimo kandi usanga abantu bishimira kumuguma iruhande.

Arangwa no guhanga udushya ndetse no gutera imbere, ni umunyembaraga kandi yanga gukandamizwa ni wa muntu udatinya kuvuga ikimubangamiye, kandi icyo yiyemeje gukora aruhuka akigezeho.

Bimwe mu byamamare byamenyekanye kuri iri zina harimo Clémence de Habsbourg, umukobwa w’umwami Rudolf wayoboye u Budage. Undi wamenyekanye cyane ni umufaransakazi w’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore Clémence Augustine Royer.