Impamvu nyamukuru yateye iyo mitekerereze n’iyo migenzereze, tuyitaturirwa n’igitabo cyitwa “Imizi y’u Rwanda, Umutumba wa Kabiri”, dukesha Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere ku muco, amateka n’Ubuvanganzo.

Abafashe iya mbere mu kuza mu Rwanda gucengeza iyobokamana rya Kiliziya Gatolika ni Padiri Alphonse Brard w’imyaka 42 ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, Padiri Paul Barthelemy w’imyaka 28 ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa na Furere Anselme w’imyaka 37 wakomokaga mu gihugu cy’u Budage.

Bose bari barangajwe imbere na Mgr Yohani Yozefu Hiriti w’imyaka 46 wakomokaga mu gihugu cy’u Bufaransa. Padiri Brard, Paul Barthelemy na Furere Anselme, icyo gihe bafashe inzira bagana i Rwanda, ariko baciye muri Tanzaniya, kuko ariho babaga kuva bava i Burayi. Nuko bafata inzira y’urugendo rw’amaguru, inyura i Burundi igahinguka mu Kinyaga, nyuma bakaza kugera i Nyanza kwa Musinga.

Ku wa 2 Gashyantare 1900 ni bwo Abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda ari bo Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti w'Umufaransa ari kumwe na Padiri Brard, Padiri Paul Barthélemy ndetse na Furere Anselme. Icyo gihe bakiriwe na Mpamarugamba, umuhungu w’igikomangoma Mutijima wa Gahindiro, wari wambaye nk’umwami.

Kwakirwa na Mpamarugamba mu mwanya w’umwami, byatewe n’uko ari ko abapfumu bari babiraguye banga ko umwami yakwiyereka abo banyamahanga bashoboraga kumutera umwaku.

Kiliziya Gatulika yashinzwe bwa mbere mu Rwanda ni iy’i Save. Iherereye ku birometero bigera ku 10 uvuye mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali. Yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900, iyoborwa bwa mbere na Padiri Alphonse Brard, abaturage b’i Save bitaga « Terebura ».Yayiyoboye afatanyije na Padiri Paul Barthelemy na Furere Anselme.

Aba bamisiyoneri bahawe uruhushya rwo kwihitiramo aho batura mu Majyepfo y’igihugu nk’uko bari babyifuje, nuko bahitamo agasozi ka Save. Impamvu bahawe Save bakayemera zari ebyiri, imwe ikaba yari ku nyungu z’Umwami Yuhi Musinga, indi ikaba ku nyungu z’abakoloni, muri make baraguriranye.

Impamvu yatumye Musinga abaha Save ni uko kuva na kera hari harananiranye mu iyoborwa, ako gace kabagamo abagabo b’ibinani cyane bahoraga bigomeka ku Mwami, habaga abaturage b’intumva bagahora bahanganye bo ubwabo ndetse n’ubuyobozi, hagahora intambara z’urudaca.

Ibi byatumye hari harahindutse iciro ry’imigani, aho bagiraga bati ‘Urarushya nka Save’, cyangwa warananiranye nka ‘Save’. Bityo akaba yarabonaga ko Abadage bahatuye bamufasha kuhahindura, asanze bifuza, mu Majyepfo arahabemerere, nawe baba bamushyize igorora.

Impamvu yatumye Abazungu bahitamo Save

Abadage baje basanga abandi bakoloni barasesekaye muri Afurika, ariko benshi bakaba baragiye bicwa n’abenegihugu cyangwa hakaba imyivumbagatanyo bakabirukana, ikindi abadage baje bazi ni uko babwiwe amateka y’Abanyarwanda ko ari indwanyi cyane, ibyo bakabihamirizwa n’Abongereza bakolonije Uganda mbere yuko Abadage binjira mu Rwanda, baje muri icyo gihugu bagahurira na Kigeli Rwabugili i Mbarara aho yari yagabye igitero ku Mwami Ntare IV Rugingiza rwa Migereka wa Nkore akigarurira umurwa mukuru w’Ingoma ya Nkore ariwo Mbarara.

Ayo mateka yose y’u Rwanda, Abadage baje bayazi, ko Abanyarwanda ari indwanyi karundura, bityo barushaho kugira amakenga akomeye, ni yo mpamvu batse i Save haherereye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi, kugira ngo Abanyarwanda nibaramuka bivumbaganyije bakabirukana, bazagere ku mbibi bitabagoye, ubundi bigendere.

Kubaka imishinga n’ibikorwa byabo ku mipaka bikaba byabafasha kuzinyufura hakiri kare bagahungira mu bihugu bya Congo, Burundi, Tanzania na Uganda dore ko ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzania, babyizeragaho umutekano, keretse u Rwanda kubera amateka yarwo bari barabwiwe.

Ntabwo ari Save yonyine bahisemo ku bw’amakenga bari bafite, ahubwo Kiliziya zose z’ibanze zubatswe n’Abadage zari ku nkiko z’u Rwanda n’ibindi bihugu, nka Nyundo iri ku nkiko z’u Rwanda na Congo yashinzwe ku wa 5 Mata 1901, Zaza iri ku nkiko z’u Rwanda na Tanzania ndetse n’u Burundi yashinzwe ku wa 1 Ugushyingo 1900, Mibilizi iri mu Karere ka Rusizi ku mupaka w’u Rwanda na Congo yashinzwe ku wa 20 Ugushyingo 1903.

Misiyoni ya Rwaza iri ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yashyinzwe ku wa 21 Ukuboza 1903. Ku wa 17 Gicurasi 1909, hashinzwe Misiyoni ya Murunda mu Karere ka utsiro, iri ku nkiko z’u Rwanda na Congo, ku wa 13 Ukuboza 1910 hashinzwe Misiyoni ya Kansi mu Mvejuru, nay o iri ku nkiko z’u Rwanda n’u Burundi.

Tutibagiwe na Misiyoni z’Abaporotesitanti nka Zinga mu Murenge wa Munyaga wo mu Karere ka Rwamagana, iri ku nkiko z’u Rwanda, Burundi na Tanzania yashinzwe mu wa 1907, na Misiyoni ya Kirinda mu Karere ka Karongi iri ku nkiko z’u Rwanda na Congo yashinzwe muri Mutarama 1907 ndetse na Misiyoni ya Rubengera mu Karere ka Karongi, yashinzwe muri Kamena 1909, nayo iherereye ku nkiko z’u Rwanda na Congo.

Ndetse n’Abadivantisiti batangije Misiyoni yabo ya mbere mu Rwankeri y’Abaguyane mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu mu merekezo agana ku nkiko z’u Rwanda na Congo, aho yashinzwe muri Mata 1921.

Ku rundi ruhande, byari inyungu z’ibwami kugira ngo za Misiyoni zubakwe ku nkiko z’igihugu, kuko Musinga ntiyashakaga ko bamwegera kuko yarabaneguraga cyane kandi adashaka ko bamuhindurira abantu cyane cyane abatware b’ibwami.

Ariko ntibyamushobokeye kuko muri iyo myaka ibanza yo mu wa 1900, ni bwo bashinze Misiyoni ya Kabgayi mu Marangara aho yashinzwe ku wa 20 Mutarama 1906 n’andi madini nk’Abadivantisiti bahageze mu wa 1919, nayo akomeza kumwegera, imigambi yari afite yo kudaturana n’abanyamadini izima ityo.

Nyuma y’aho Ababiligi baziye gukoroniza u Rwanda bamaze kuhirukana Abadage, ni bwo bakoresheje uko bashoboye kose bambura Abanyarwanda ubushobozi bwose bubaho bw’intwaro n’imyitozo njyarugamba. Nuko mu wa 1926 bamaze gukuraho ingabo z’u Rwanda, ni bwo noneho bashyikije umutima mu nda, abamisiyoneri b’amadini batangira gushinga za Misiyoni zabo hirya no hino mu gihugu haba mu Burasirazuba no mu Rwanda rwo hagati.

Kiliziya ya mbere ya Misiyoni ya Save yubatswe mu 1903 isakaje ibyatsi
Kiliziya ya mbere ya Misiyoni ya Save yubatswe mu 1903 isakaje ibyatsi