Ubu buryo bwiswe soft launch, bugamije gufasha abantu bashaka kugaragaza ko bari mu rukundo, ariko batiteguye kwerekana uwo bakundana ku mugaragaro. Instagram ikoresha ikoranabuhanga rya Meta rya AI kugira ngo isura y’umuntu ishobore guhindurwa cyangwa igahishwa.
Iki gitekerezo kimaze imyaka gikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga, aho umuntu ashobora gushyira ifoto yerekana ikiganza cy’uwo bakundana, igicucu cy’abantu babiri, cyangwa igice cy’umubiri kitagaragaza neza uwo ari we.
Intego iba ari ukubwira abakurikirana ko hari umuntu mushya mu buzima bwawe, ariko utaramugaragaza ku buryo bwuzuye.
Ubushakashatsi bwa Tinder bwo mu 2023 bwagaragaje ko 26% by’abantu bafite imyaka hagati ya 18 na 34 bahitamo kubanza kugaragaza uwo bakundana muri ubu buryo, mu gihe 8% gusa ari bo bahitamo guhita bamugaragaza ku mugaragaro.



Ibitekerezo 0