U Rwanda ruherutse kwandika amateka yo kwakira amatsinda abiri y’irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ari ryo FIFA Series 2026.

Nyuma y’iki gikorwa hari gutegurwa irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, CECAFA Kagame Cup, rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.

Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Shema Fabrice yahishuye ko mu yandi marushanwa u Rwanda rushobora guhabwa harimo na African Nations League.

Ati “Muri uyu mwaka dufite amarushanwa ya CECAFA, twanatanze icyifuzo cyo kwakira African Nations League 2029, uri kumva ko tugomba kwitegura kugira ngo tubikoreho, tukaryakira nk’u Rwanda gusa.”

“Turacyari mu cyiciro cya mbere, hazagerwaho n’umwanya wo kubikurikirana. Ni amarushanwa menshi dushaka kuzana mu Rwanda, aho byadushobokera. Icyiza ni uko dufite ubuyobozi guhera kuri Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] na Minisiteri budushyigikira kugira ngo u Rwanda rube igicumbi cy’imikino.”

Irushanwa rya African Nations League rikinwa nk’irisanzwe ribaho i Burayi ryitwa UEFA Nations League no muri Aziya ryitwa AFC Nations League, rizajya riba muri Nzeri, Ukwakira n’Ugushyingo ndetse buri mwaka guhera mu 2029.

Rizajya rikinwa n’ibihugu 54 binyamuryango bya CAF, bigabanywe mu bice [zone] bine, aho ibihugu bitandatu bizajya mu gice cy’Amajyaruguru naho igice cy’Iburasirazuba, Iburengerazuba no Hagati n’icy’Amajyepfo bigire ibihugu 16.

Imikino izajya ikinwa muri Nzeri n’Ukwakira, ibihugu byatwaye ibikombe muri buri gice bizahure mu Ugushyingo byishakamo icyegukana igikombe ku rwego rwa Afurika.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yahishuye ko u Rwanda rwasabye kwakira irushanwa rya African Nations League
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yahishuye ko u Rwanda rwasabye kwakira irushanwa rya African Nations League