PSP yagize uruhare mu gutangiza gahunda ya “Sasa neza Munyarwandakazi”, yari igamije kwigisha abaturage guca ukubiri na nyakatsi ku buriri.

Binyuze muri ubwo bukangurambaga, umubare munini wakangukiye kwigurira za matelas no kuziraraho ndetse no kugana koperative zo kuzigama n’amabanki.

Inkunga yayo ntirangirira aho gusa kuko inashamikira ku rwego rw’ubuzima aho ifasha abaturage batishoboye kubona mituweli.

Muri iki cyiciro ni ho PSP yanatangije igikorwa cyiswe “Agakono k’umwana”, ahatangwaga amasomo agamije gufasha abaturarwanda by’umwihariko abo mu byaro gutegura indyo yuzuye.

Iki kibazo kiri mu bigangayikishije igihugu. Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Buzima n’Imibereho by’Abaturage, bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Kugwingira ni ingaruka z’imirire mibi, kurwaragurika no kutitabwaho k’umwana. Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko bihombya igihugu ku kigero cya 3% by’umusaruro mbumbe wacyo.

Uruhererekane rw’ibikorwa bigamije impinduka nziza mu buzima bw’Abanyarwanda ni byo byatumye, PSP ihuza imbaraga n’indi mitwe ya Politiki mu gushyigikira FPR Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame mu matora yo mu 2017.

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama 2017 n’amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe [0.73%] na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

Kuri ubu imyaka isaga hafi ine irashize, umukandida PSP yashyigikiye ari ku butegetsi. Ubuyobozi bwayo bwishimira ko hari intambwe ishimishije yateye mu gusohoza amasezerano y’ibyo yemereye abaturage.

Ku wa 22 Mutarama 2022, ubwo Biro Nyobozi y’Ishyaka PSP yateranaga, abayigize baganiriye ku mishinga migari ikubiye mu byo Perezida Kagame amaze kugeza ku Baturarwanda.

Iyi mihigo yeshejwe ikubiye mu bikorwaremezo rusange birimo imihanda, amashuri, amavuriro, ikibuga cy'indege n’ibindi birimo ibishamikiye ku bukerarugendo bwinjiriza igihugu amadevise.

PSP yemeje ko izashyigikira Perezida Kagame mu matora ya 2024. Mu bamuherekeje mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2017 harimo na Nkubana Alphonse uyobora iri Shyaka ry'Ubwisungane, Ubutabera n’Iterambere Rirambye

– Imbumbe y’ibikorwa PSP yishimira byagezweho

Manda ya Gatatu ya Perezida Kagame yatangiye mu 2017, ihurirana n'icyerekezo cy’igihugu cya 2017-2024.

Mbere y'uko u Rwanda rucyiha nka gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST1), rwari rwagenderaga ku cyerekezo cya 2000-2020, ari na cyo cyakomereje muri uwo mujyo wo kuba Ubukungu, Imibereho myiza y’Abaturage n’Imiyoborere.

Iyi gahunda igamije kwihutisha iterambere rirambye, rigera kuri bose, rishingiye ku bufatanye bw’inzego zirimo iza Leta, abikorera, imiryango yigenga, sosiyete sivile, amadini n’amatorero n’abaturage ubwabo.

– Imirimo idashingiye ku buhinzi yazamuye ubukungu

Intego ya Guverinoma ni ukurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere w’igihugu kandi butagira uwo buheza.

Mu kuyigeraho, byari biteganyijwe ko hazahangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri miliyoni n’igice.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ku wa 22 Kamena 2021, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko ingengo y’imari ya 2021/2022, ari miliyari 3,807 Frw.

Yerekanye ko ubukungu bw'igihugu bwazamutse, buva kuri 3.4% munsi ya 0 mu mpera za 2020, bugera kuri 3.5%.

Icyo gihe, Dr Ndagijimana yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kuri 7% mu 2022, ndetse mu myaka ya 2023 na 2024 bukaziyongera kuri 7.8% nk’umuvuduko bwahozeho mbere ya Covid-19.

Yagaragaje ko hari ibikorwa byagezweho harimo no kuba imiryango isaga 119.296 yo mu mirenge 416 yahawe akazi muri gahunda y’imirimo rusange ya VUP ugereranyije n’isaga 118.873 yari iteganyijwe.

Ni mu gihe ibarura rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo rigaragaza ko mu 2017, imirimo mishya yahanzwe yari 155.994, mu 2018 iba 206.190. Mu 2019 hahanzwe imirimo 223.781 mu gihe mu 2020 imirimo yahanzwe yose hamwe yari 192. 171.

Uruganda rukora ibikoresho byo kwa muganga, Pharmalab rwatangiye mu 2004. Nyuma y’imyaka 10 rutumiza hanze ibikoresho byo kwa muganga, mu 2015 rwatangiye kubikorera mu gihugu
Uruganda rukora ibikoresho byo kwa muganga, Pharmalab rwatangiye mu 2004. Nyuma y’imyaka 10 rutumiza hanze ibikoresho byo kwa muganga, mu 2015 rwatangiye kubikorera mu gihugu

– Imijyi yunganira Kigali yahinduriwe isura

Imijyi wakwita ko igwa mu ntege Kigali ni itandatu. Irimo Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye, Rusizi na Rubavu.

Kuri ubu yatangiye gushyirwamo ibikorwa bikurura abashaka kuyubakiramo imibereho. Bikorwa mu ntego yo guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima i Kigali, kuko za serivisi z’ingenzi bazisanga aho batuye.

Imijyi yunganira yashowemo miliyoni 100$ hubakwa imihanda na ruhurura zitandukanye. Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13,3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ireshya n’ibilometero 43,69 na ruhurura za kilometero 12,015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, gisozwa muri Nyakanga 2021.

Ibi bikorwa byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two muri Kigali mu duce twa Biryogo ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42. Uyu mushinga Guverinoma y’u Rwanda yatanzemo miliyoni 5$ na Banki y’Isi ishoramo miliyoni 95$.

Mu cyiciro cyo kurwanya akajagari, biteganyijwe ko muri miliyari 160 Frw, Umujyi wa Kigali wagenewe miliyoni 40.2$, mu bikorwa byatangiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.

Mu mwiherero w’Abayobozi Bakuru wo ku wa 26 Gashyantare-1 Werurwe 2018, nyuma y'umwaka umwe Perezida Kagame atangiye kuyobora manda ya gatatu, hanzuwe gushyigikira iterambere ry'iyi mijyi hahurizwayo ibikorwaremezo no gushyira ibyicaro by’ibigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe.

Ku ikubitiro, mu 2019 ab’i Huye begerejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) n’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA).

Ibi byiyongeraho Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga (Rwanda Polytechnic), Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda n’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

I Muhanga hoherejwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Igishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

I Nyagatare hakomeje kuba Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. I Musanze ho hashyizwe Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), iy’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iyo gusezerera Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe n’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Busogo.

Mu Mujyi wa Rusizi hashyizwe Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, i Karongi hashyirwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco naho mu Ngororero hashyirwa Ikigo gishinzwe Amashyamba. Ibi byemezo byashimangiraga intego ya Guverinoma yo guteza imbere igihugu.

Mu Karere ka Nyagatare hubatswe ibikorwaremezo byiganjemo imihanda yoroheje ubuhahirane n'imigenderanire. Biri mu bifasha abaturage koroherwa no kugera aho babona serivisi bifuza
Mu Karere ka Nyagatare hubatswe ibikorwaremezo byiganjemo imihanda yoroheje ubuhahirane n'imigenderanire. Biri mu bifasha abaturage koroherwa no kugera aho babona serivisi bifuza
Umuhanda wubatswe ugana kuri Stade Nyagatare ahakinira ikipe ya Sunrise yo mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Uri mu yatewe inkunga na Banki y'Isi ifatanyije na Guverinoma y'u Rwanda
Umuhanda wubatswe ugana kuri Stade Nyagatare ahakinira ikipe ya Sunrise yo mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Uri mu yatewe inkunga na Banki y'Isi ifatanyije na Guverinoma y'u Rwanda
Imihanda yoroheje ubuhahirane mu batuye Umujyi wa Musanze. Aka karere gafatwa nk'ak'ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu Birunga n'ibindi byiza nyaburanga
Imihanda yoroheje ubuhahirane mu batuye Umujyi wa Musanze. Aka karere gafatwa nk'ak'ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu Birunga n'ibindi byiza nyaburanga
Umujyi wa Musanze uri mu yunganira Kigali. Ishoramari rishingiye ku bukerarugendo buwukorerwamo rituma benshi bagira inyota yo kuwubamo
Umujyi wa Musanze uri mu yunganira Kigali. Ishoramari rishingiye ku bukerarugendo buwukorerwamo rituma benshi bagira inyota yo kuwubamo
Mu Mujyi wa Kigali hubatswe imihanda ifasha mu kurwanya akajagari no gutuza abaturage neza. Uyu muhanda uva ku Bisima ugana mu Rugunga ahazwi nko ku Kadege, waratunganyijwe ndetse watangiye gukoreshwa

Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi. Imihanda yubatswe yaranacaniwe
Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi. Imihanda yubatswe yaranacaniwe
Kivu Marina Bay ni yo hoteli ifite inyenyeri nyinshi [enye] mu Karere ka Rusizi. Ni ikimenyetso cy'uko iterambere ritari mu Mujyi wa Kigali gusa
Kivu Marina Bay ni yo hoteli ifite inyenyeri nyinshi [enye] mu Karere ka Rusizi. Ni ikimenyetso cy'uko iterambere ritari mu Mujyi wa Kigali gusa
Mu kubaka ibikorwaremezo hanazirikanwe kurimbisha imijyi yunganira uwa Kigali. Uyu muhanda wubatswe mu Karere ka Rusizi , uva ku Karere ka Rusizi, ukanyura kuri stade, ugakomereza kuri Centre Pastorale Inshuti werekeza ku Mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC

– Inganda ku butaka bw’u Rwanda ziyongera ubutitsa

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (National Institute of Statistics: NISR) yo ku wa 16 Ukuboza 2021, igaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu ari miliyari 2746 Frw. Inganda zifitemo umusanzu wa 21%.

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukungu hirya no hino mu gihugu inganda zatejwe imbere hagamijwe kongera ibyoherezwa mu mahanga kugira ngo bizagere nibura kuri 17% buri mwaka.

Hirya no hiino mu gihugu haguye hubakwa ahantu hahariwe inganda n’udukiriro ari nako hirindwa kwangiza ibidukikije.

Nko muri Kigali, hari icyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro muri Gasabo, ahabarizwa inganda zagutse ziri mu gihugu nka Volkswagen na Mara Phones.

Ibi byose bifite inkomoko mu bushake bwa politiki ihamye y’u Rwanda yo korohereza ishoramari yatumye ubu ruri ku mwanya wa 38 ku Isi n’uwa kabiri muri Afurika.

Mu Rwanda hateranyirizwa ubwoko butandatu bw’imodoka za Volkswagen zirimo VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok
Mu Rwanda hateranyirizwa ubwoko butandatu bw’imodoka za Volkswagen zirimo VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok
Mara Phones ni rwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones, rwatangiranye ubushobozi bwo gukora nibura 1.200 ku munsi zigurishwa mu Rwanda no hanze
Mara Phones ni rwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones, rwatangiranye ubushobozi bwo gukora nibura 1.200 ku munsi zigurishwa mu Rwanda no hanze

– Ubukerarugendo bwaragutse, u Rwanda ruragendwa

Usibye kongera serivisi zitangwa no kubaka inganda hirya no hino mu gihugu, umusaruro ukomoka mu bukerarugendo byari biteganyijwe ko uzikuba kabiri ukagera kuri miliyoni 800$ mu 2024 uvuye kuri miliyoni 404$.

Mu kubigeraho, mu 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwinjiye mu bufatanye na Arsenal FC yo mu Bwongereza, bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo binyuze muri ‘Visit Rwanda.’

Ayo masezerano yabyaye umusaruro, bituma u Rwanda runinjira mu mikoranire na Paris St Germain yo mu Bufaransa, irushaho kurufungurira amarembo nk’icyerekezo kibereye gusurwa.

Nubwo COVID-19 yatumye ba mukerarugendo bagabanuka ariko hari icyizere ko uru rwego ruzongera kwinjiriza igihugu agatubutse. Urwego rw’ubukerarugendo rwinjije miliyoni 121$ mu 2020 mu gihe mu 2019 yari yinjije miliyoni 498$.

Gahunda ya Visit Rwanda yatanze umusaruro ndetse amasezerano u Rwanda rwari rwaragiranye na Arsenal arongerwa
Gahunda ya Visit Rwanda yatanze umusaruro ndetse amasezerano u Rwanda rwari rwaragiranye na Arsenal arongerwa
Pariki y'Ibirunga iza ku isonga mu zinjiriza u Rwanda akayabo kubera ba mukerarugendo bayisura
Pariki y'Ibirunga iza ku isonga mu zinjiriza u Rwanda akayabo kubera ba mukerarugendo bayisura
Ikiraro kiri mu bushorishori bwa Nyungwe nacyo gisurwa na benshi
Ikiraro kiri mu bushorishori bwa Nyungwe nacyo gisurwa na benshi
Intare zari zisigaye ari nke mu Pariki y'Akagera zarongerewe ubu ni zimwe mu zikurura ba mukerarugendo
Intare zari zisigaye ari nke mu Pariki y'Akagera zarongerewe ubu ni zimwe mu zikurura ba mukerarugendo
Kubungabunga ingagi zo mu birunga biri mu byazamuye ubukungu bw'u Rwanda
Kubungabunga ingagi zo mu birunga biri mu byazamuye ubukungu bw'u Rwanda
Mbere ya COVID-19 u Rwanda rwari ku isonga muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga zikomeye
Mbere ya COVID-19 u Rwanda rwari ku isonga muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga zikomeye
Ibyamamare hirya no hino ku Isi bisura u Rwanda mu muhango wo Kwita Izina ingagi
Ibyamamare hirya no hino ku Isi bisura u Rwanda mu muhango wo Kwita Izina ingagi
Singita Kwitonda Lodge and Kataza House ni hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Musanze. Yubatswe ahantu hahoze igishanga cyari urwuri, igizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo zirengera ibidukikije
Singita Kwitonda Lodge and Kataza House ni hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Musanze. Yubatswe ahantu hahoze igishanga cyari urwuri, igizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo zirengera ibidukikije
One & Only Gorilla’s Nest na yo ni hoteli y'inyenyeri eshanu iri i Musanze mu gace gakurura ba mukerarugendo. Yubatse mu buryo zihagaze ku byuma bishinze mu butaka
One & Only Gorilla’s Nest na yo ni hoteli y'inyenyeri eshanu iri i Musanze mu gace gakurura ba mukerarugendo. Yubatse mu buryo zihagaze ku byuma bishinze mu butaka
Amasezerano ya Arsenal n'u Rwanda yatumye Abongereza barusuraga biyongeraho 20% mu 2018
Amasezerano ya Arsenal n'u Rwanda yatumye Abongereza barusuraga biyongeraho 20% mu 2018
Paris Saint-Germain yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze mu kwambara ikirango cya Visit Rwanda
Paris Saint-Germain yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze mu kwambara ikirango cya Visit Rwanda

– Ikibuga cy'Indege cya Bugesera mu mishinga ihanzwe amaso!

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri mu byerekana iterambere u Rwanda rushaka kugeraho mu by’ubwikorezi no kuba igihugu kibereye kwakira ba mukerarugendo. Ni ikibuga cyunganira ibindi bisanzwe mu gihugu nk'icya Kigali i Kanombe n'icya Kamembe kiri i Rusizi.

Muri Nzeri 2016, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’Ubwubatsi yo muri Portugal yitwa “Mota Engil Engenharia e Construcao Africa”, ngo izubake icyo kibuga. Ni umushinga biteganyijwe uzatwara miliyoni 820$.

Ubwubatsi bw’icyo kibuga bwari bwashyizwe mu byiciro, aho icya mbere cyagombaga gutwara miliyoni 418$, byari biteganyijwe ko kizaba cyuzuye mu Ukuboza 2019.

Nyuma y’icyo cyiciro hagombaga gukurikiraho ibikorwa byo kwagura ahamaze gukorwa, byari byaragenewe agera miliyoni 400 z’amadolari byose; ku buryo cyari gukoreshwa u Rwanda rwakira inama ya Commonwealth muri Kamena 2020.

Nta gihindutse, umwaka wa 2022 uzasiga u Rwanda rufite Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba kiri ku buso buruta ubwa bimwe mu bibuga by’indege bikomeye ku Isi.

Imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije
Imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije

– Urugendo rwo kuruhura abaturage agatadowa ruragana ku musozo

U Rwanda rwiyemeje ko 2024 izasiga Abanyarwanda bose bagerwaho n’amashanyarazi arimo afatiye ku miyoboro migari aho ruzaba rufite megawatt 556.

Imibare ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko umwaka wa 2021 warangiye ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 68%, ni ukuvuga izigera kuri 1.844.126 ubaze izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange n’izifite adafatiye ku muyoboro rusange.

Mu mishinga yitezweho kurangira mu 2022 harimo uw’uruganda ruzabyaza amashanyarazi Gaz metane yo mu Kivu ukazatanga megawat 56; icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kikazatanga megawat 14.

Hari kandi undi mushinga uzarangira mu gihe cya vuba wo kubaka urugomero rwa Rusumo u Rwanda ruhuriyeho na Tanzania n’u Burundi, uzatanga megawati 80 buri gihugu kigafata MW 26.7.

U Rwanda rukomeje gushyira ingufu mu gutunganya amashanyarazi no kuyakwirakwiza. Biteganyijwe ko mu 2024, azaba agera ku Banyarwanda bose
U Rwanda rukomeje gushyira ingufu mu gutunganya amashanyarazi no kuyakwirakwiza. Biteganyijwe ko mu 2024, azaba agera ku Banyarwanda bose
Umushinga wa KivuWatt ni umwe mu imaze guteza imbere urwego rw'ingufu mu Rwanda
Umushinga wa KivuWatt ni umwe mu imaze guteza imbere urwego rw'ingufu mu Rwanda

– Amazi kuri bose, umuhigo uri mu nzira zo kweswa

Umuntu kimwe nk'ibindi biremwa bikenera amazi, umunsi ku wundi, mu buzima bwa buri munsi umuntu akenera amazi ngo akomeze kubaho.

Muri NST1, u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Urugendo rwo kugeza amazi ku Banyarwanda rurakomje aho mu bindi bice by’igihugu hazubakwa inganda zirimo iza Gihira muri Rubavu izajya itanga metero kibe ibihumbi 15, Moya muri Rusizi, Mushogoro muri Karongi, Muhazi muri Gatsibo, Ngoma muri Nyagatare, Sake muri Ngoma, Busogwe muri Nyanza n’ahandi.

Umujyi wa Kigali nka hamwe hakunze kurangwa n'ibura ry'amazi rya hato na hato hubatswe imiyoboro itandukanye hagamijwe gukemura icyo kibazo. Ni umushinga washowemo asaga miliyoni 66$ mu kwagura inganda zitunganya amazi no kubaka inshya.

Izo nganda ni Nzove I, Nzove II na Nzove III, buri ruganda rukaba rwaragombaga gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi.

Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rwuzuye rutwaye miliyoni 63$, rwitezweho kuba igisubizo ku batuye Umujyi wa Kigali n'Akarere ka Bugesera
Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rwuzuye rutwaye miliyoni 63$, rwitezweho kuba igisubizo ku batuye Umujyi wa Kigali n'Akarere ka Bugesera
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije kugeza amazi meza ku baturage
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije kugeza amazi meza ku baturage

– Uburezi kuri bose, benshi barajijutse…

Kuva mu 2017, ibigo by’amashuri y’incuke mu Rwanda byari 3.186, mu 2019 bigera ku 3.210 naho mu 2020 biba 3.401.

Mu 2020, ubwitabire bwari bugeze kuri 24,6%, mu gihe intego ari uko bwagera kuri 45% mu 2024.

Usibye amashuri y’incuke, abanza, n'ayisumbuye yagiye atezwa imbere mu 2018 hari ibigo by’amashuri abanza 1.800, bigera ku 1.844 mu 2019. Ibiriho uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda byavuye kuri 615 biba 594 naho iby’ubw’imyaka 12 byavuye kuri 494 biba 523.

Ni ukuvuga ko byose hamwe byavuye ku 2.877 mu 2017 biba 2.909 mu 2018, bigera kuri 2.963 mu 2019.

Nko mu 2017, ubwo Perezida Kagame yatorerwaga manda ye ya gatatu, ibyumba by’amashuri kuri ibyo bigo byari 31.927, mu mwaka wakurikiyeho biba 32.548.

Uburezi bwagejejwe kuri bose. Aba ni abanyeshuri bo muri College St André i Nyamirambo
Uburezi bwagejejwe kuri bose. Aba ni abanyeshuri bo muri College St André i Nyamirambo

– Ikoranabuhanga mu mashuri mu ryatangiye guharurira inzira ireme ry'Uburezi

Mu 2008 ni bwo leta yatangije gahunda ya “One Laptop per Child” hagamijwe kuvugurura imyigire y’abo mu mashuri abanza ikajyana n’ikoranabuhanga.

Imibare y’inzego z’uburezi mu Rwanda igaragaza ko mu bigo by’amashuri 1523 byo hirya no hino mu gihugu hatanzwe mudasobwa zisaga ibihumbi 275.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyo cyerekana ko abazi gukoresha mudasobwa mu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 24 bavuye ku 6.5% mu 2010 bagera ku 10.9 mu 2014, mu 2017 baba 10.5% naho mu 2020 bageze kuri 15.2%.

Nibura kugeza mu 2019, amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda agera kuri 260 muri 2499 yari amaze kugezwamo internet ugereranyije na 724 yisumbuye.

One Laptop per child yageze kuri benshi
One Laptop per child yageze kuri benshi

– Abiga imyuga bitaweho mu kubafasha kubona imirimo

Leta yatangiye gahunda yo guteza imbere amashuri y’imyuga yo ku rwego rw’ayisumbuye. Biteganyijwe ko umubare w’abiga muri iki cyiciro uzagera kuri 60% by’abarangiza icyiciro rusange. Intego ni uko nibura mu 2024 buri murenge wazaba ufite ishuri rimwe.

Mu 2019 ubushakashatsi bwerekanye ko 64,9% by’abarangiza muri TVET na 75,2% by’abarangiza mu yo ku rwego rwa kaminuza (Polytechnique) babona akazi nibura mu mezi atandatu bagisoza.

Ubushomeri mu barangiza muri ayo masomo bwavuye ku 18.7% mu 2017 buramanuka buba 17.4% mu 2018, na ho mu 2019 bwageze ku 15.4%.

Abiga amasomo y'umwuga n'ubumenyingiro barimo n'abakora ubukanishi bw'ibinyabiziga
Abiga amasomo y'umwuga n'ubumenyingiro barimo n'abakora ubukanishi bw'ibinyabiziga

– COVID-19 yaritambitse, igihugu gikomeza guhagarara bwuma

Mu gihe igihugu cyari gikataje mu iterambere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’icyerekezo cyihaye, icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora bimwe muri byo.

Muri Werurwe 2020 ni bwo u Rwanda rwafashe ingamba zikarishye zo guhangana no kwirinda ikwirakwira ryo Coronavirus zirimo no guhagarika ibikorwa bituma abantu bahurira hamwe usibye abakora muri serivisi ziswe iza ngombwa.

Abantu basabwe kuguma mu rugo ndetse imipaka irafungwa bituma abakora ubucuruzi bahomba n’imirimo yinjirizaga abantu amafaranga irahagarara.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zayo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho ingamba z’igihe gito n’igihe kirekire zo guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu zirimo gusubiza umusoro ku nyongeragaciro ku bigo bito n’ibiciriritse kugira ngo ubucuruzi bukomeze, kuvugurura inguzanyo no kwishyura muri banki z’ubucuruzi.

Mu kuzamura ubukungu no kugoboka ibikorwa by’ubucuruzi byashegeshwe cyane n’ingaruka za COVID-19, hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu cya miriyari 100 Frw, cyaje kongerwamo izindi miliyari 300 Frw.

Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bifite ubucuruzi bwa miliyoni 20-500 Frw, byagenewe miliyari 15 Frw yo kubizahura.

Ubucuruzi buto cyane buri munsi ya miliyoni 20 FRW ku mwaka, bwagenewe inguzanyo ya mikiyari 1 Frw.

Icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ubukungu bw’u Rwanda n’abarutuye ariko kubera ingamba zafashwe hari icyizere ko buzongera kuzamuka bukagera kuri 7.8% nka mbere y’umwaduko wa COVID-19 nibura mu 2024.

Kuva mu 2017 kugeza magingo aya ibyakozwe na Perezida Kagame biratanga icyizere mu kwihutisha iterambere ry’igihugu mu cyerekezo gishya cya 2050.

Depite Kanyange Phoebe ni umunyamurango w'Ishyaka ry'Ubwisungane riharanira Iterambere (PSP) ndetse yanaribereye umuyobozi mbere yo kujya mu Nteko
Depite Kanyange Phoebe ni umunyamurango w'Ishyaka ry'Ubwisungane riharanira Iterambere (PSP) ndetse yanaribereye umuyobozi mbere yo kujya mu Nteko
PSP yagize uruhare mu gutangiza gahunda ya “Sasa neza Munyarwandakazi”, yigisha abaturage guca ukubiri na nyakatsi ku buriri
PSP yagize uruhare mu gutangiza gahunda ya “Sasa neza Munyarwandakazi”, yigisha abaturage guca ukubiri na nyakatsi ku buriri
N'abageze mu zabukuru bashyigikiye Perezida Kagame. Aha ni ku wa 16 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga i Nyamagabe
N'abageze mu zabukuru bashyigikiye Perezida Kagame. Aha ni ku wa 16 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga i Nyamagabe
PSP yashyigikiye gahunda ya Leta yo kwita ku mikurire y'abana bato
PSP yashyigikiye gahunda ya Leta yo kwita ku mikurire y'abana bato
Mu 2017, Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi n’amajwi 98,79 %
Mu 2017, Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi n’amajwi 98,79 %
PSP ishima ko umutekano w'igihugu ucunzwe neza. Abawushinzwe bahora bari maso biteguye guhangana n'icyawuhungabanya
PSP ishima ko umutekano w'igihugu ucunzwe neza. Abawushinzwe bahora bari maso biteguye guhangana n'icyawuhungabanya
PSP yishimira ko Perezida Kagame, yashyigikiye mu matora y'Umukuru w'Igihugu ya 2017, yimakaje politiki idaheza ahubwo iteza imbere Abanyarwanda bose
PSP yishimira ko Perezida Kagame, yashyigikiye mu matora y'Umukuru w'Igihugu ya 2017, yimakaje politiki idaheza ahubwo iteza imbere Abanyarwanda bose
Perezida wa PSP, Nkubana Alphonse, yasabye urubyiruko kutareberera abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida wa PSP, Nkubana Alphonse, yasabye urubyiruko kutareberera abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994