Umurwayi wa mbere wa COVID-19 yatahuwe mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020. Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 84 aribo bamaze kwandura Coronavirus.
Ubuyobozi bwa Pink Mango C&D bwavuze ko akarusho k’ibi bikoresho byo gupima, ni uko mu minota iri hagati ya 5-10, umuntu aba amaze kumenya ko ari muzima cyangwa afite ubu bwandu.
Umuyobozi wungirije wa Pink Mango C&D , Ndemezo Dennis, yavuze ko kugeza bamaze kugeza mu Rwanda ibi bikoresho bipima iki cyorezo 5000, ibindi 1000 bikiri mu nzira bikazagera mu gihugu mu minsi mike.
Yagize ati “Impamvu twatanze ibi bikoresho byo gupima Coronavirus ni uko no mu Bushinwa aho iyi ndwara yatangiriye, byabafashije vuba gupima abantu hakamenyekana uwanduye n’utanduye kandi vuba. Iki gikoresho kirimo akantu gapima amaraso bagashyiraho n’undi muti bagapima, bakareba ko umuntu yanduye cyangwa atanduye. Turemeza ko bizafasha abanyarwanda kurwanya iki cyorezo.”
Avuga ko “Abikorera bagomba gufatanya na leta cyane ko nayo ikora ibishoboka byose iharanira inyungu z’abaturage n’abikorera. Aba nabo bagomba kuyifasha izindi nyungu zabo bwite zikaza inyuma, turi mu bihe abantu bagomba gukorera hamwe mu kurwanya iki cyorezo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yemereye IGIHE ko iki kigo cyabahaye ibi bikoreshi bipima ibihumbi bitanu, byo kwifashishwa gukurikirana abarwayi ba COVID-19 no gupima abayanduye bafite ibimenyetso.
Yashimiye Uruganda C$D Pink Mango rukora imyenda yoherezwa mu mahanga ku nkunga rwatanze, avuga ko izakoreshwa mu buryo bwabugenewe.
Nyuma y’aho icyorezo cya coronavirus cyadukiye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, ubu Minisiteri y’Inganda n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho muri iki gihugu yatangaje ko ibigo n’inganda bikomeye bigera kuri 98.6% byongeye gufungura imirimo yabyo.
Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Inganda n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho, Xin Guobin, yavuze ko ibikorwa by’inganda nini zikora imiti n’ibindi bijyana na yo byongeye kugaruka ku buryo bwari busanzwe ndetse ibigo bito n’ibiciriritse na byo byasubukuye imirimo yabyo ku rugero rwa 76% mu gihugu hose.





Amafoto: Niyonzima Moses




Ibitekerezo 0