IGIHE

Uko Yego Innovision yateje imbere ikoranabuhanga mu ngendo, inimakaza imibereho myiza y’abashoferi n’abamotari

0 21-08-2020 - saa 14:04, Iradukunda Serge

Mu myaka itatu ishize nibwo Yego Innovision Ltd yatangije ikoranabuhanga rya Yego Moto na Yegocabs, aho umugenzi uteze Taxi-Voiture na moto yishyura bijyanye n’uburebure bw’urugendo yakoze, kuva iri koranabuhanga ryatangira ryagize uruhare mu guhindura uburyo ingendo zakorwaga mu Rwanda.

Yego Innovision yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2016, nyuma y’umwaka umwe mu 2017 izana ikoranabuhanga ryo gushyira mubazi kuri moto, mu 2018 izana uburyo bwo kwishyura izi moto hakoreshejwe ikoranabuhanga rizwi nka ‘Ride-Tap-Pay’.

Nyuma y’amezi make izanye ubu buryo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Nzeri 2018 yahise itangiza Yegocabs, muri Werurwe 2020 kubera gahunda ya Guma mu rugo, Yego Innovision ishyiraho uburyo bwo kugeza ku bantu ibyo bifuza mu ngo zabo.

Muri iri koranabuhanga, umugenzi aba ashobora kwishyura akoresheje ikarita ya Yego Innovision izwi nka ‘NFC card’, Mobile Money cyangwa akayatanga mu ntoki, gusa mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubu buryo bwo kwishyura mu ntoki buzahagarikwa.

Umuyobozi wa Yego Innovision, Karanvir Singh, yatangaje ko igitekerezo cyo gushyira mubazi kuri moto cyaje nyuma yo kubona ko hari ibibazo bikenewe gukemurwa muri uru rwego rwo gutwara abantu n’ibintu.

Yagize ati “Ubwo nitabiraga Transform Africa mu 2015, nagize amahirwe yo guhura n’abayobozi bakomeye batandukanye bambwiye ko bashaka igisubizo cy’ikoranabuhanga cyakuraho imbogamizi mu bijyanye n’umutekano no kubahiriza amategeko y’umusoro mu kazi ko gutwara abantu kuri moto. Twakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’isoko bwamaze amezi arenga icyenda, uku ni ko twagize igitekerezo cyo gushyira mubazi na GPS kuri buri moto”

Binyuze mu gushyira mubazi na GPS kuri moto, Yego Moto yabashije gutanga igisubizo ku bindi bibazo byagaragaraga muri uyu mwuga birimo kumara umwanya abantu baciririkanya ku giciro cy’urugendo, ubujura bwa moto n’ikibazo cy’abamotari batagiraga ibyangombwa.

Uretse ibijyanye na mubazi Yego Innovision yorohereje abo bireba kubona ku buntu amakuru y’abamotari n’abashoferi ajyanye n’indangamuntu, nimero za telefone, uruhushya rw’urwego ngenzura mikorere n’ubwishingizi.

Yego Innovision ntiyagize uruhare mu kuvugurura uburyo umwuga wo gutwara abantu kuri moto na taxi-Voiture ukorwa ahubwo yagize n’uruhare mu guhindura imibereho y’abawukora, dore ko kubufatanye na Banki ya Kigali yatangije gahunda yo kuguriza abatwara Taxi Voiture mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bagure imodoka nshya, aho biteganyijwe ko nibura izafasha abashoferi bagera kuri 600 kugura imodoka.

Karanvir Singh avuga ko muri Yego Innovision Ltd imibereho myiza y’abo bakorana iza imbere.

Ati “Icyo twifuza n’uko abashoferi dukorana bagira ahazaza heza, bakabasha nabo gutangira ibindi bikorwa byabo cyangwa no kugura imodoka nshya.”

Yakomeje agira ati “Uturebeye inyuma dushobora kuba tugaragara nk’ibindi bigo by’ikoranabuhanga, gusa twe nk’ikigo intego twubakiyeho ziratandukanye. Buri kimwe dukora tuba tugamije kugira impinduka tuzana mu buzima bw’abandi, batari abashoferi dukorana n’abagenzi ahubwo no kuri sosiyete muri rusange.”

Binyuze muri ubu bufatanye bwa Yego Innovision na Banki ya Kigali, mu kwezi gushize abashoferi ba taxi-voiture batatu bahawe inguzanyo yo kugura imodoka zabo nshya.

Imihigo irakomeje

Kugeza ubu mu gihugu hose Yego Innovision ikorana na Taxi-voiture 1140 na Moto 4376, gusa hari gahunda yo kuzamura uyu mubare wa moto bakorana zikagera ku bihumbi 20.

Umuyobozi wa Yego Innovision avuga ko kuba leta iherutse kuvuga ko byabaye itegeko ko moto zose zikoresha mubazi bizamufasha kugera kuri iyi ntego yihaye byihuse.

Uretse gukorana na moto zo muri Kigali, Yego ivuga mu mezi ari imbere hari na gahunda yo gukorana n’abamotari bo mu ntara bari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 45.

Karanvir Singh avuga ko nyuma ya Covid-19 hari na gahunda yo kwagurira ibikorwa bya Yego Innovision Ltd muri Kenya.

Yagize ati “Yego Innovision yiteguye kwagura ibikorwa byayo kandi yamaze no gushinga ikigo muri Kenya hategerejwe ko Covid-19 yagabanya ubukana kugira ngo kibone gutangira ibikorwa."

Umuyobozi wa Yego Innovision, Karanvir Singh, avuga ko uko iminsi iza iki kigo kizarushaho kwagura ibikorwa byacyo
Izi mubazi za Yego zerekana amafaranga umugenzi yishyura bitewe n'urugendo yakoze
Yego Innovision yita no ku kuzamura imibereho y'abamotari bakorana nayo
Yego Innovision yazanye ikoranabuhanga rya Yego Moto aho umugenzi yishyura bitewe n urugendo yakoze
Yego Innovision igira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abamotari bakorana nayo
Yego Innovision ifite ikoranabuhanga ryo kwishyura ukoresheje amakarita yayo yabugenewe
Yego Innovision ifite gahunda y'uko izatangira gukorana n'abamotari bo mu ntara mu minsi ya vuba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza