Perezida Kagame yifatanyije n’abagore mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, avuga ko kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo bidakorwa ku bw’impuhwe ahubwo ari uburenganzira bw’abagore.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972 ariko mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 1975.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Werurwe, Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza abagore bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Yagize ati “Uyu munsi turazirikana ubwitange bw’Abanyarwandakazi bagize uruhare rukomeye mu rugendo rugana ku iterambere ry’igihugu.”
Yakomeje avuga ko uburinganire bw’umugabo n’umugore bwakomeje kwimakazwa muri politiki ya FPR, abagore na bo bagahabwa urubuga rwo kuba mu mwanya ukwiye.
Ati “Iterambere tubona uyu munsi mu Rwanda ni umusaruro w’ubushake bwo kutagira n’umwe uhezwa. Kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo si impuhwe ni uburenganzira. Tugomba kwisuzuma ubwacu tugakora byinshi kandi byiza kugira ngo abazakomoka ku bahungu n’abakobwa bacu bazaragwe igihugu aho ibyo bazaba bifuza bitazagira umupaka.”
U Rwanda ni igihugu cy’intangarugero mu kubahiriza Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore haba muri Afurika no ku Isi muri rusange, kandi abagore bateye intambwe ikomeye mu kwinjira mu myanya ifatirwamo ibyemezo haba mu nzego za Leta no mu nzego z’abikorera. Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagera kuri 61% naho muri Guverinoma bakagera kuri 50%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!