U Rwanda na Nepal byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye rusange hagati y’ibihugu byombi (General Cooperation Agreement), agamije guteza imbere imibanire n’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Nepal, Shisir Khanal.
Ubutumwa bwashyizwe kuri X ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, buvuga ko “basinye amasezerano rusange y’ubufatanye.”
Amasezerano y’ubufatanye rusange hagati y’ibihugu ni uburyo bwo gushyiraho urufatiro rw’imikoranire mu nzego zitandukanye, aho ibihugu byemeranya gukorana mu bikorwa bigamije iterambere, guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no gushimangira umubano w’abaturage n’inzego z’ibihugu.
U Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibihugu bitandukanye ku Isi binyuze mu masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, uburezi, umuco n’izindi nzego.
Nepal na yo ni igihugu cyo muri Aziya y’Amajyepfo gikomeje guteza imbere umubano n’ibindi bihugu binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.
Aya masezerano ni intambwe nshya mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Nepal no gushyiraho uburyo bwo gukomeza kuganira no gushaka amahirwe mashya y’iterambere ahuriweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!