Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye ku wa 24 Nzeri 2026, ku cyicaro ry’iri shuri riherereye mu Murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana.
Abanyeshuri 281 barangije mu mashami arimo Amategeko, Ubukungu n’Imicungire y’Imari, Kwita ku Bidukikije ndetse n’Ikoranabuhanga .
Umuyobozi wa UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yashimiye abanyeshuri barangije amasomo abibutsa ko bafite inshingano zo guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Yavuze ko bahawe uburezi bwiza n’inyigisho zituma bashobora kwiteza imbere kandi bakanahangana na bimwe mu bibazo byugarije Isi.
Ingabire Marcelline wasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, yavuze ko yishimiye ko imbaraga n’ubushake yagize ajya kwiga bitapfuye ubusa ndetse ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza kubaka igihugu binyuze mu gukora akazi neza no kugahanga.
Ati “ UNILAK ni ahantu nagiriye ibihe byiza, bampaye ubumenyi buzamfasha gukora cyane kandi nkiteza imbere, ngateza imbere umuryango wanjye ndetse n’igihugu. Ubu nsoje kwiga ariko nifitiye icyizere ko ubumenyi mpakuye buzamfasha cyane.’’
Muhire Olivier wigaga amategeko we wasoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza, yavuze ko yishimiye intambwe yateye kuko byari inzozi ze kwiga amategeko. Yavuze ko agifite intego zo gukomeza kwiga akagera kuri PhD.
Ati “ Ubu ndishimye cyane ariko ni intangiriro nziza yo gukomeza kwiga amategeko nkagera ku gasongero kayo. Ndashimira ubuyobozi bwa UNILAK bwabashije kutwigisha neza tukanabwizeza ko tuzakomeza kugendana ikinyabupfura badutoje.’’
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abanyeshuri barangije amashuri abibutsa ko inzira ikiri ndende mu guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Yabibukije ubumenyi bahawe bakwiriye kubukoresha neza mu gusubiza ibibazo biri hirya no hino nk’ikoranabuhanga, guhanga akazi n’ibindi.
Ati “ Turashimira umunsanzu wa UNILAK mu bice bitandukanye by’igihugu ikoreramo kuko yegereje uburezi ababukeneye, turabashimira ko hano i Rwamagana mwegereye abaturage bacu. Mwe murangije rero turabasaba gukorana n’abahinzi, gukorana n’amakoperative mu bikorwa biteza imbere abaturage.’’
UNILAK yatangijwe mu 1997 n’umuryango w’ababyeyi b’Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi baharanira iterambere ry’uburezi (FAPADER). Ni ku nshuro ya 20 itanze impamyabumenyi, ikaba ifite amashami atatu harimo ishami rya Nyanza, Rwamagana ndetse no ku cyicaro gikuru giherereye mu Mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko ku wa 1 Ukwakira 2026 ari bwo hazaba ibindi birori bizabera mu Mujyi wa Kigali.














Ibitekerezo 0