Bikubiye mu butumwa Umuyobozi ushinzwe gutanga serivisi muri RGB, Mwiseneza Abdel-Aziz yagejeje ku bitabiriye umuhango wo guhemba ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza, umuhango wabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022.
Ni umuhango utegurwa n'ikigo gitegura ibirori bitandukanye kikanahemba abo mu ngeri zinyuranye cya Kalisimbi Events, bijyanye n'ibikorwa by'indashyikirwa ibi bigo biba byaragezeho mu kazi kabyo ka buri munsi.
Ni ibihembo Mwiseneza yavuze ko nka RGB bibafasha mu kongera imbaraga mu gukangurira abantu gutanga serivisi inoze kandi ibereye Abanyarwanda, bityo ko ari ukubatera ingabo mu bitugu mu gusakaza ubu bukangurambaga.
Ati "Iyo tubonye ikigo nka Kalisimbi Events gitegura ibihembo ku bantu batandukanye baba abikorera n'imiryango itari iya Leta, ni ukudutera ingabo mu bitugu. Njye ntabwo nabifata nko gutegura ibihembo gutyo gusa ahubwo ni ubukwihutisha icyerekezo cy'igihugu mu iterambere."
Mu byiciro byagombaga guhatanirwa harimo n'icya banki y'ubucuruzi yitwaye neza kurusha izindi, igihembo cyatwawe na Acess Bank nk'ikigo cyahize ibindi mu gutanga serivisi nziza.
Umubozi ushinzwe Ibikorwa muri Access Bank mu Rwanda, Olanma John-Agbaje, yavuze ko iki gihembo kiberetse ko ibyo bakora bibonwa na buri wese ndetse ko kigiye gutuma bongera ingufu mu gufata abakiliya neza ku buryo bwisumbuye.
Ati "Gutoranywa mu yandi ma banki menshi akorera mu Rwanda kuri twe ni iby'agaciro gakomeye, tugiye kuzanira Abanyarwanda byinshi kurushaho kuko umukiliya agomba kuba ku isonga mubyo dukora."
Abihuza na Shema Osborne, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gikora ibikoresho by'Ikoranabuhanga IT Zone Plus, uvuga ko ibihembo nk'ibi bituma babona ko bafitiye sosiyete akamaro karenze uko babitekerezaga bityo bagashyiramo umuhate kugira ngo abakiliya bagubwe neza.
Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel, avuga ko gutegura ibi bihembo babikomoye ku ntego y'Igihugu yo gutanga serivisi inoze ku mukiliya kugira ngo iterambere ry'igihigu ryihute.
Ati "Iyo serivisi zitanzwe nabi, umushoramari agahomba n'igihugu kigahomba, abakozi na bo batakaza akazi yewe n'imisoro ntibe ikibasha gutangwa kandi muzi akamaro kayo ku gihugu."
Yavuze ko ibi bihembo bizakomeza gutangwa, asaba abo mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n'iby'abikorera gushyira umukiliya imbere kuko ari we shingiro ry'iteramberere rye umuryango n'igihugu muri rusange.
Mu gutoranya abahize abandi, iki kigo kigendera ku majwi y'abatoye bikorewe ku mirongo itandukanye yashyizweho ndetse no kugendera ku dushya ikigo gifite utasanga ahandi.
Mu bigo byahembwe harimo, Pyramids Eye Center nk'ibitaro byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza, International Technical School of Kigali ihembwa nk'ikigo cyahize ibindi mu guteza imbere ubumenyi.
Satguru Travel and Tours yahembwe nk'ikigo cyahize ibindi mu mu gutwara abantu, Sanlam ihembwa nk'iyahize abandi mu bigo by'ubwishingizi, Ultimate Developers yahembwe nk'ikigo cyongera agaciro umutungo utimukanwa kurusha abandi.
Voltech Ltd yaje imbere mu bigo bitanga ibikoresho by'ubuhinzi, Royal Unisex Saloon ihembwa nka Saloon y'umwaka, Billy's Restaurant and Bistro ihembwa nka Restaurant y'umwaka, Summer Palace yahembwe nk'ikigo cyahize ibindi mu gutegura ibirori bitandukanye.
Igihembo cya murandasi yihuta cyatwawe na Canal Box, Spedag Interfreight Rwanda Ltd ihiga abandi mu bigo byitwaye neza mu kwita no gutwara ibikoresho bitandukanye, IT Zone Plus iza imbere mu bigo by'ikoranabuhanga byahize ibindi mu gihe Xinda's Liquor Splash yahize abandi mu bigo bicuruza za Liquors.
Mu miryango itari iya Leta, Girls of Destiny yahembwe nk'iyahize indi, Royo Events iza imbere mu bigo byamamaza (marketing), Fuchsia yahize abandi mu tubari dutanga serivisi nziza mu gihe Mugisha wo muri Mu Rufo Hostel Rwanda yahembwe nk'uwahize abandi mu kwita ku bamugana.
Eco Laundry& Dry Cleaners yahembwe nk'ikigo gihanagura imyenda cyahize ibindi, Inkera Birori z'u Rwanda ihembwa nk'ababyinnyi gakondo bahize abandi naho Vatel Rwanda ihembwa nk'iyarushije ibindi bigo mu guteza imbere ubukerarugendo.
Muri uyu muhango Master Steel, niyo yahembwe nk'ikigo gitunganya ibyuma bitandukanye cyahize ibindi.
Kalisimbi Events itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n'ibindi. Ni ibihembo biba buri mwaka kugira ngo bakangurire abantu gutanga serivisi zinoze.















Ibitekerezo 0