Iyi nama ya ‘Africa e-Governance Conference’ izabera muri Kigali Convention Centrev kuva tariki 12 kugeza kuri 14 Werurwe 2024. Ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Miyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga, hagamijwe kwimakaza iterambere ry’abaturage rirambye kandi ridaheza”

Yitezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza hashingiwe ku bikorwa n’ibiganiro bizaba biyirimo, ikazanafasha kugena ahazaza h’abatuye Afurika mu by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa AFREGOV, Adeyinka Adeyemi yabwiye IGIHE ko iyi nama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandatu, hamwe n’Abaminisitiri 15 bashinzwe ikoranabuhanga baturutse mu bihugu bya Afurika.

Adeyinka yavuze ko abo bakuru b’ibihugu n’abaminisitiri bagira uruhare rukomeye mu gushyiraho ibikorwa remezo bikenewe byafasha abaturage b’ibihugu byabo kugera ku miyoborere iboneye.

Biteganyijwe kandi ko iyi nama izitabirwa n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku Isi, nka Google, Microsoft, na Oracle bizaba bimurikira ibihugu bitandukanye ikoranabuhanga rigezweho, guteza imbere umuco w’ukuri no gukorera mu mucyo.

Iyi nama kandi ntabwo izibanda ku ikoranabuhanga gusa, ikazanareba ku buryo ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’ibigo bitandukanye muri Afurika bwafasha mu gushyiraho imiyoborere ishyira imbere umuturage.

Adeyinka ati “Imibereho idaheza ni inkingi ikomeye mu iterambere ry’umugabane. Mu guhamya ko Guverinoma zishyira imbere ibyifuzo by’abaturage babo, hazaba hubatswe umusingi w’iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, n’amajyambere mu ngeri zose. Intego y’ibanze ni ugushyiraho ibikorwa remezo by’ibanze bifasha abaturage kugera kuri serivisi zitandukanye za Leta, bikabafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.”

Yahamije ko abemerewe kwitabira inama ya Africa e-Governance 2024 baturuka mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, kuko ikora cyane ku ngingo zigaragara mu ntego z’iterambere rirambye, zirimo umuco, ubuvuzi, ubwikorezi n’ikoranabuhanga.

Mu minsi ibiri ya mbere abazitabira inama bazakurikira kandi bagire uruhare mu biganiro bizacukumbura byinshi ku ngeri esheshatu z’ubuzima, na ho ku munsi wa gatatu w’inama abayitabiriye bakazafata umwanya wo gutembera no kwishimira ubwiza bwa Kigali, bareba ibikubiye mu muco n’amateka.

Abateguye iyi nama bafatanyije na Irembo, urubuga rumaze kuba ubukombe mu gutangirwaho serivisi za Leta, abayobozi barwo bakazasangiza abandi umusanzu rutanga mu miyoborere.

Adeyemi avuga ko kwitabira iyi nama bifite inyungu nyinshi cyane kuko bizatuma abantu bahura n’ibigo bikomeye bitanga serivisi z’ikoranabuhanga, abayobozi mu nzego za Leta, ibigo by’ikoranabuhanga bigitangira, abanyeshuri n’abakora ubucuruzi mu ngeri zitandukanye.

Ni n’umwanya w’ibigo bikomeye ku Isi mu by’ikoranabuhanga wo kumva neza ibikenewe ngo ikoranabuhanga rirusheho kwimakazwa ku mugabane wa Afurika, bikazateza imbere ubufatanye n’imikoranire myiza. Ni mu gihe abayobozi mu nzego za Leta bo bazahungukira udushya turimo ibisubizo byahanzwe mu rwego rwo gukangurira abaturage kuyoboka ikoranabuhanga.

Mu bindi bizaranga iyi nama harimo amarushanwa azahataniramo abahanze udushya tuzana ibisubizo, ba rwiyemezamirimo bato bakaba bashishikarizwa kumurika imishinga yabo ibumbatiye ibisubizo kuko ku bufatanye na Impact Hub na Google, abatsinze bazarushaho kumenyekana kandi bahabwe ibihembo by’amafaranga bizatuma imishinga yabo ishyirwa mu bikorwa.

Adeyemi kandi avuga ko ubufatanye n’Ikigo kigamije Iterambere rirambye rya Afurika [Sustainable Development Center for Africa] n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari ikimenyetso cy’uko intego z’iterambere rirambye zizagerwaho binyuze mu bufatanye bwa za guverinoma n’ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Abantu bashaka kuzitabira iyi nama basabwa gusura urubuga rwa Afregov.africa

Adeyinka Adeyemi, Umuyobozi Mukuru wa AFREGOV yavuze ko izaba umwanya mwiza wo guteza imbere imiyoborere yimakaza ikoranabuhanga
Adeyinka Adeyemi, Umuyobozi Mukuru wa AFREGOV yavuze ko izaba umwanya mwiza wo guteza imbere imiyoborere yimakaza ikoranabuhanga
U Rwanda ruzakira inama ya Africa e-Governance muri Werurwe 2024
U Rwanda ruzakira inama ya Africa e-Governance muri Werurwe 2024