Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bafatanyije n’abaturage bateye ibiti ibihumbi 12 ku musozi wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi.
Igikorwa cyo gutera ibiti cyahuriranye n’Umuganda Rusange usoza Ugushyingo, wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2022. Wateguwe ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi ugamije kubungabunga ibidukikije.
Uyu muganda wanahuriranye n’igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Uburenganzira bwa Muntu kizarangira tariki 10 Ukuboza 2022.
Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko bishimiye ibiti byatewe kuko bizabarinda guhura n’inkangu zangiza imirima n’inzu z’abaturage.
Yagize ati “Ni ibikorwa dushima biza byiyongera ku bindi Leta yaduhaye. Twabikoze ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi uterwa inkunga na FONERWA aho umaze gusazura amashyamba kuri hegitari zirenga 600 no guca amaterasi y’indinganire na yo agera kuri hegitari zirenga 600; ibi byanahaye akazi abaturage.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko bahisemo kwifatanya n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi mu gukorana umuganda mu rwego rwo kurengera ibidukikije kuko bifite isano rikomeye no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Yongeyeho ko muri iki cyumweru cy’uburenganzira bwa muntu bazibanda ku bukangurambaga butandukanye.
Ati “Ubwo tuzaba dusoza iki Cyumweru ku wa 10 Ukuboza, ku munsi mpuzamahanga wo kwizihiza itangazo ry’uburenganzira bwa muntu tuzakoramo ibikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga tubinyujije ku mbuga nkoranyambaga no mu mikino kugira ngo abantu barusheho kumenya uburenganzira bwabo.”
Yasabye abaturage bafite ibirego kubitanga kuko mu nshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu harimo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, we yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no kujyana abana mu mashuri.
Yanashishikarije ubuyobozi gukemura ibibazo bitandukanye by’abaturage birimo gukumira no kurwanya igwingira n’imirire mibi y’abana cyane ko byagaragaye ko igwingira ry’abana mu Karere ka Gicumbi riri hejuru.
Nyuma y’uyu muganda rusange abayobozi batandukanye banasuye Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda bareba uko abaturage bawuturiye bahabwa serivisi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!