Ibi byatumaga umusaruro bavana mu buhinzi bwabo uba muke cyane ndetse rimwe na rimwe n’ubonetse ntutunge abahinzi n’imiryango yabo bihagije.

Kuva mu myaka itatu ishize, aya mateka yatangiye guhinduka binyuze mu Mushinga Green Gicumbi bitewe n’ibikorwa byawo bitandukanye birimo ibyo kurwanya isuri no gufasha abahinzi guhinga bigezweho kandi bibasha guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Muri icyo gihe uyu mushinga umaze gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 600 n’amaterasi yikora buhoro buhoro kuri hegitari 600.

Mu Karere ka Gicumbi, ku misozi y’Icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba, hakozwe amaterasi y’indinganire n’ayikora, hanaterwa ibiti n’ibyatsi bivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto n’amashyamba ku butaka bwahujwe. Ibi byose byafashije mu guhindura ubuzima bw’abahinzi b’i Gicumbi.

Kijyana Joël utuye mu Mudugudu wa Gatsata, Akagari ka Ryaruyumba mu Murenge wa Manyagiro ni umwe mu bungukiye mu mushinga w’amaterasi y’indinganire yakozwe n’uyu mushinga w’imyaka itandatu.

Yavuze ko mu myaka itanu ishize, ubuhinzi babukoraga mu kajagari, ariko ubu bahuguwe bahindura imyumvire, bituma n'umusaruro wabo wiyongera cyane.

Yagize ati “Icyo gihe twavangaga ibihingwa byinshi, ntitubone umusaruro kandi twatakaje byinshi. Mbere nateraga ibigori, amashaza, ibirayi n’ibishyimbo. Ibi byatumaga umusaruro uvamo uba muke cyane.’’

Umushinga Green Gicumbi umaze gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 600 n’amaterasi yikora buhoro buhoro kuri hegitari 600
Umushinga Green Gicumbi umaze gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 600 n’amaterasi yikora buhoro buhoro kuri hegitari 600

Uko Green Gicumbi yahinduye ubuhinzi bugakorwa kinyamwuga

Nyuma yo gukora amaterasi y’indinganire, Green Gicumbi yatanze amahugurwa y’uburyo ubuhinzi bukwiye gukorwa, habungabungwa ibidukikije ndetse hitabwa ku gushaka ibisubizo birambye byo guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Kijyana avuga ko bitagarukiye aho kuko Green Gicumbi ikimara gukora amaterasi y’indinganire yabahuguye ndetse hatoranywa ubuso bwa hegitari imwe yo kubereka uko bakwiye guhinga.

Yagize ati “Kuri hegitari, mbere navangaga ya myaka nkaburamo na kimwe, nyuma yo gukorerwa amaterasi n’amahugurwa narahahinze nsaruramo toni y’ingano kandi mbere narashoboraga gukuramo ibilo 100 na 200. Naravuze nti ‘Green Gicumbi idukubise isomo’.’’

Uyu muturage avuga ko kurwanya isuri, gutera ibihingwa ku murongo, kwifashisha imbuto nke no gukurikiza ubujyanama biri mu byazamuye umusaruro.

Ati “Batubwiraga ko ifumbire nyinshi yangiza ikirere ntitubyemere. Ahantu kuri hegitari imwe nakoreshaga ibilo 100 by’ifumbire, nakoreshejeho ibilo 80 by’ifumbire ya DAP.’’

Mu gutangira uyu mushinga, Green Gicumbi yateye ibishyimbo aho kuri hegitari havuye umusaruro wa toni ebyiri.

Ati “Ibyo bishyimbo byari bifite intete n’imisogwe minini. Abantu benshi barahageraga bakavuga ko bahombye kuba badakora ubuhinzi bwa kinyamwuga.’’

“Nkanjye amafaranga nakuye mu bishyimbo yangiriye akamaro kuko nasoje umushinga wo kubaka, nguramo n’amatungo magufi."

Kijyana yavuze ko gukora ubuhinzi bya kinyamwuga byatumye n’abaturanyi babagana bareba uko bakora n’umusaruro wabo ubafasha gusagurira amasoko.

Ati “Dufite ingano twahinze ndetse twagiranye amasezerano na Bralirwa ku buryo nizera bazaduha amafaranga.’’

Kijyana avuga ko aho akorera ubuhinzi muri Site ya Ryaruyumba, Umushinga Green Gicumbi wahatunganyije ubutaka buri kuri hegitari 40.

Kijyana Joël yavuze ko ubuhinzi babukoraga mu kajagari, ariko ubu bahuguwe bahindura imyumvire n’umusaruro uriyongera
Kijyana Joël yavuze ko ubuhinzi babukoraga mu kajagari, ariko ubu bahuguwe bahindura imyumvire n’umusaruro uriyongera

Ibyo uyu mugabo avuga abihuje na Zaninka Godeliva ukorera ubuhinzi kuri site ya Nyaruka, mu Mudugudu wa Burindi mu Murenge wa Cyumba.

Uyu yabwiye IGIHE ko mbere yo gukora amaterasi y’indinganire hari ahantu hahanamye, hatera bitewe nuko isuri yatwara ubutaka n’imyaka byose, bityo bakabura umusaruro wose.

Ati “Wahingaga imyaka ntiyere, igahinduka umuhondo ariko Green Gicumbi aho iziye, ubutaka bwabaye bwiza. Isuri ntigihari.’’

Yasobanuye ko uburyo bahingaga mbere bavanga imyaka irimo ibishyimbo, ibigori n’ibirayi bwatumaga umusaruro uba nkene.

Ati “Mbere nahingaga are imwe, nahingaho ibilo 25 by’ibirayi ngasaruraho ibilo bitatu. Ubu mpinga ibilo 25 ngasaruraho 250.’’

Usibye kwihaza mu biribwa, Zaninka anasagurira isoko kuko mu musaruro we, ibilo 150 abigurisha.

Yakomeje ati “Amafaranga nkuye muri bya birayi njya kuyatangira abana ku ishuri.’’

Yavuze ko mu myaka ibiri amaze akorana n’Umushinga Green Gicumbi, yiteje imbere mu buhinzi, ashobora kurwanya isuri ku buryo nta mpungenge z’ukoubutaka bushobora kongera kugenda.

Zaninka Godeliva avuga ko ubu asarura ibilo 250 by'ibirayi aho yakuraga bitatu kubera inama yahawe n'uko bafashijwe guhinga kinyamwuga
Zaninka Godeliva avuga ko ubu asarura ibilo 250 by'ibirayi aho yakuraga bitatu kubera inama yahawe n'uko bafashijwe guhinga kinyamwuga

Umukozi ushinzwe Ibikorwa byo kubungabunga Icyogogo mu Mushinga Green Gicumbi, Nsengumuremyi Emile, yasobanuye ko mu rwego rwo kongerera abahinzi ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye n’ubuhinzi bugezweho kandi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, umushinga washyizeho amashuri yo mu mirima, (Farmer Field Schools) kuri site zitandukanye mu kubigisha bareba ariko banakora.

Aha abahinzi bahabonera amasomo babifashijwemo n’abakozi b’umushinga, inzobere mu bushakashatsi mu bigo binyuranye nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi RAB, abikorera n’abafashamyumvire.

Yagize ati ‘‘Ishuri ryo mu murima ni ingenzi mu rwego rwo gutuma abahinzi basigarana ubumenyi na nyuma y’umushinga, ndetse bakaba banabusangiza n’abandi kuko bituma ibikorwa by’umushinga bigera kuri benshi. Ubu buryo rero nabwo tubona bufite umumaro ukomeye mu gutuma umusaruro w’amaterasi ukomeza kwiyongera buri gihembwe cy’ihinga mu buryo burambye.’’

Amaterasi yokozwe mu Mirenge irimo uwa Rushaki, Kaniga, Shangasha, Bwisige, Byumba, Manyagiro, Cyumba na Rubaya.

Abahinzi bagaragaza ko ari inshingano zabo gusigasira amaterasi yaciwe no kwibumbira mu makoperative ngo babashe kwiteza imbere.

Mu gihe Umushinga Green Gicumbi ukomeje gushyirwa mu bikorwa, Umuyobozi wawo, Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko ubwiyongere bw’umusaruro uturutse ku materasi buzakomeza kwiyongera bukikuba n’inshuro icumi ugereranije na mbere.

Yagize ati “Hari aho tubona ko umusaruro wikubye inshuro eshatu cyangwa enye kugeza ubu. Icyitezwe rero ni uko umusaruro uzikuba ukaba wagera no ku nshuro icumi, tugendeye ku cyerekezo cy’umushinga. Byose bituruka ku kuba amaterasi arwanya igenda ry’ubutaka, abika ifumbire, atuma imyaka itekana ikihanganira n’ibihe by’izuba.”

Usibye amaterasi y’indinganire, kandi umushinga Green Gicumbi umaze gukora amaterasi yikora ku buso bwa bungana na hegitari 600 naho ubutaka bungana na hegitari 1500 bukaba bwarateweho ibiti bivangwa n’imyaka.

Usibye ibi kandi Umushinga Green Gicumbi wafashije mu gutera ikawa n’icyayi cyo ku musozi kuri hegitari 40 kuri buri gihingwa mu kurushaho gushishikariza abatuye Akarere ka Gicumbi kwitabira guhinga ibi bihingwa byombi mu bice byo ku misozi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imyuzure yibasira ibice bisanzwe bihingwamo.

Mu rwego rwo kubungabunga neza umusaruro ukomeje kwiyongera ndetse no gutuma abahinzi babona inyungu yisumbuyeho, Green Gicumbi yubatse ubuhunikiro bwagutse kuri site ebyiri.

Akarere ka Gicumbi katoranyijwe mu gukorerwamo uyu mushinga nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA na Minisiteri y’Ibidukikije bwagaragaje kari mu twazahajwe n’imihindagurikire y’ibihe cyane bitewe n’uko gateye yaba ubuhaname bwako, uburebure bw’imisozi ihagaragara n’imirimo abaturage bahakorera.

Umushinga wa Green Gicumbi uzamara imyaka itandatu, watewe inkunga ya miliyari 32 Frw, yatanzwe n’Ikigega cy’Isi gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF). Ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) kuva muri Mutarama 2020.

Mu Mushinga Green Gicumbi hamaze gucibwa amaterasi kuri hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 600 z’amaterasi yikora
Mu Mushinga Green Gicumbi hamaze gucibwa amaterasi kuri hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 600 z’amaterasi yikora
Mu kongerera abahinzi ubumenyi mu buhinzi bugezweho kandi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, hashyizweho amashuri yo mu mirima abafasha kwiga no kureba uko bakora ubuhinzi
Mu kongerera abahinzi ubumenyi mu buhinzi bugezweho kandi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, hashyizweho amashuri yo mu mirima abafasha kwiga no kureba uko bakora ubuhinzi
Umushinga wa Green Gicumbi uzamara imyaka itandatu, washowemo miliyari 32 Frw
Umushinga wa Green Gicumbi uzamara imyaka itandatu, washowemo miliyari 32 Frw
Abahinzi na bo baba bafite uduce twabo bahingamo
Abahinzi na bo baba bafite uduce twabo bahingamo
Iyi mirima nubwo iri ku misozi ihanamye, yaratunganyijwe ndetse ubu yeraho umusaruro ushimishije utuma abahinzi bihaza bakanasagurira amasoko
Iyi mirima nubwo iri ku misozi ihanamye, yaratunganyijwe ndetse ubu yeraho umusaruro ushimishije utuma abahinzi bihaza bakanasagurira amasoko
Mu bihe bitandukanye, abahinzi basura iyi site ahafashwe hegitari y'icyitegererezo ikorerwaho ubuhinzi butandukanye burimo ibihingwa nk'ingano, abahagera berekwa uko ubuhinzi bwa kijyambere bukorwa
Mu bihe bitandukanye, abahinzi basura iyi site ahafashwe hegitari y'icyitegererezo ikorerwaho ubuhinzi butandukanye burimo ibihingwa nk'ingano, abahagera berekwa uko ubuhinzi bwa kijyambere bukorwa

Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri