Kuri ubu ariko, bagiye kumara imyaka ibiri begerejwe Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byabaruhuye izo ngendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.

Ibi bitaro byubatse mu misozi miremire ya Gakenke, ahitegeye imisozi ya Ruli, Rushashi, mu Murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke.

Abaturage babyemerewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Gakenke mu 1999.

Muri Werurwe 2016, Umukuru w'Igihugu yongeye gusura akarere ka Gakenke, abizeza ibi bitaro bagomba kubibona mu gihe cya vuba, none kuri ubu imvugo yabaye ingiro.

Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byatwaye miliyari 4,3Frw. Byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017, bikaba byaratangiye kwakira abarwayi muri Mata 2021.

Usibye kuba ibyo bitaro biha abaturage serivise z’ubuzima, mu kubyubaka abiganjemo urubyiruko bahawe akazi k’imirimo y’amaboko kabinjirije amafaranga.

Bitanga serivise ku baturage barenga ibihumbi 100 baturuka mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Gakenke, bajyaga bakora ingendo ndende bagiye kwaka serivise z’ubuvuzi mu bitaro bya Nemba mu Gakenke no mu bitaro bya Shyira muri Nyabihu.

Ni abaturage bo mu mirenge ya Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo. Ni ibitaro bihuza ibigo nderabuzima bya Nyundo, Rutake, Gatonde, Janja, Busengo na Rusoro.

Bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 60 kuko ari byo bitanda bifite, ariko hariho n’abivuza bataha.

Ibitaro by’Akarere bya Gatonde bitangirwamo serivisi zirimo ubuvuzi bw’amaso, ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ubugorozi bw’ingingo, ubuvuzi bw’indwara z’amenyo, ubuvuzi bw’indwara z’abagore n’abana, kubyaza, kubaga n’izindi.

Imbamutima z’abaturage

Abaturage bavuga ko baruhutse ingendo bakoraga bajya ku Bitaro bya Nemba n’ahandi kwivuza, kandi bishimira serivise nziza bahawe bakigera kuri ibyo bitaro bishya bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko bafite amashimwe ku mutima wabo kuko baruhuwe ingendo bakoraga bagiye gushaka ubuvuzi.

Mukakarangwa Josiane wo mu Kagari ka Mwomba, Umurenge wa Busengo yagize ati "Ibitaro bitari byaza hano, kwivuza byabaga ari ikibazo, iyo umubyeyi yabaga agiye kubyara, bahamagaraga imbangukiragutabara bakatubwira ko ntayihari, aho ibonekeye, wageraga ku bitaro bya Nemba wamaze kwangirika cyangwa umwana yagize ikibazo."

"Umukuru w’Igihugu ndamushimira kuba yaradutabaye, abenshi baburaga ubuzima kubera kujya kure."

Mukamugema Clarisse wo mu Kagari ka Mutanda, Umurenge wa Cyabingo yagize ati "Nkurikije uko hano nahageze bakanyakira n’umurwayi nari nzanye, nta kintu nahashinja, abayobozi b’ibitaro n’abaganga batwitaho. Mbere serivisi z’ubuvuzi byaragoranaga cyane, twajyaga ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo twakenera kujya ku bitaro tukajya i Nemba cyangwa Musanze ariko kugerayo byabaga ari intambara."

"Aho ibi bitaro bya Gatonde bihagereye, byaratworoheye biba byiza ku buryo kuva iwacu ugera hano n’iyi saha uvuze ngo inzara iranyishe wahamagara bagahita bakwakwanya bakakugeraho, ariko kujya i Nemba byasabaga kubyuka kare mu gitondo."

Mbonimpa Jean Damascène wo mu Murenge wa Mugunga we yagize ati "Abarwayi bose hano baraza bakabakira, nanjye naje uyu munsi nzanye umubyeyi wacu, bamwakiriye neza. Mbere twajyaga hasi hariya kuri Shyira na Nemba, twageragayo twarushye, none ubu ni nko kujya muri Noveni ya mu gitondo."

Byamungu Isaïe wo mu Kagari ka Gashyamba, Umurenge wa Janja yagize ati ‘"Aha ngaha ni mu gice kitabagamo amavuriro, hariho ivuriro riciriritse rya Gatonde na Janja […] mfite umugore n’abana batanu, ariko bane muri bo bavukiye i Nemba. Moto icyo gihe yari 8,000 Frw cyangwa 10,000Frw.’"

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ku Bitaro by’Akarere bya Gatonde, Nkunzumwami Patrick avuga ko kuba abaturage barahawe ibikorwaremezo nk’ibi, bishimangira ko igihugu cyabo kibazirikana.

Ati "Mu myaka yashize ibitaro nk’ibi ntabwo byahabaga, kubona ibitaro nk’ibi biri ahantu nk’aha hatari umujyi uhambaye, ni ibintu biha icyizere Abanyarwanda ko igihugu kibazirikana."

Ubuyobozi bw’Ibitaro by’Akarere bya Gatonde buvuga ko bufite umukoro wo gufatanya n’abaturage mu kubungabunga ibikorwaremezo nk’ibi baba bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Umuhanda ujya ku Bitaro bya Gatonde waratunganyijwe
Umuhanda ujya ku Bitaro bya Gatonde waratunganyijwe
Ibi bitaro byubatswe hejuru mu misozi ya Gakenke
Ibi bitaro byubatswe hejuru mu misozi ya Gakenke
Ibi bitaro byubatswe mu buryo bugezweho
Ibi bitaro byubatswe mu buryo bugezweho
Ibitaro by'Akarere bya Gatonde bifite inyubako zihagije zitangirwamo serivisi zitandukanye
Ibitaro by'Akarere bya Gatonde bifite inyubako zihagije zitangirwamo serivisi zitandukanye
Ibi bitaro byubatswe ku buryo byisanzuye
Ibi bitaro byubatswe ku buryo byisanzuye
Ikoranabuhanga rirakataje, drones zisigaye zifashishwa mu kugeza amaraso n'imiti ku bitaro bitadukanye
Ikoranabuhanga rirakataje, drones zisigaye zifashishwa mu kugeza amaraso n'imiti ku bitaro bitadukanye
Umukozi w'Ibitaro by'Akarere bya Gatonde mu Karere ka Gakenke, avuye gufata imiti izanywe na drone ivuye i Muhanga
Umukozi w'Ibitaro by'Akarere bya Gatonde mu Karere ka Gakenke, avuye gufata imiti izanywe na drone ivuye i Muhanga
Ibi bitaro binatanga ubuvuzi bw'amaso, uwo bibaye ngombwa agahabwa indorerwamo
Ibi bitaro binatanga ubuvuzi bw'amaso, uwo bibaye ngombwa agahabwa indorerwamo
Umuhanda ujya ku Bitaro bya Gatonde waratunganyijwe
Umuhanda ujya ku Bitaro bya Gatonde waratunganyijwe
Ibitaro byahawe ibikorwa remezo birimo inyubako n'imiti bikenerwa
Ibitaro byahawe ibikorwa remezo birimo inyubako n'imiti bikenerwa
Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ku Bitaro by’Akarere bya Gatonde, Nkunzumwami Patrick, yavuze ko ubuyobozi bufite umukoro wo kwita ku bikorwaremezo baba bahawe
Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ku Bitaro by’Akarere bya Gatonde, Nkunzumwami Patrick, yavuze ko ubuyobozi bufite umukoro wo kwita ku bikorwaremezo baba bahawe
Mukakarangwa Josiane yashimiye Perezida Kagame wabahaye ibitaro bya Gatonde
Mukakarangwa Josiane yashimiye Perezida Kagame wabahaye ibitaro bya Gatonde
Mukamugema Clarisse avuga ko baruhutse ingendo bakoraga bagiye kwivuriza i Nemba
Mukamugema Clarisse avuga ko baruhutse ingendo bakoraga bagiye kwivuriza i Nemba
Mbonimpa Jean Damascène avuga ko kwegerezwa ibitaro byabahinduriye ubuzima
Mbonimpa Jean Damascène avuga ko kwegerezwa ibitaro byabahinduriye ubuzima

Amafoto: Munyakuri Prince