U Rwanda rwamaze gutangaza ko abantu 17 aribo bamaze kugaragarwaho Coronavirus, ari nako hafatwa ingamba zikomeye zo kwirinda.
Mu guhashya iyi ndwara, abaganga benshi babihuguriwe ni kimwe mu bifasha guhangana no kumenya hakiri kare abakekwaho icyo cyorezo.
Abanyarwanda bize ibijyanye n’Ubuforomo ariko bakajya mu yindi mirimo nyuma yo kwiga, bishyize hamwe mu Ihuriro Rwanda Nurses Volunteers ngo bafashe Leta guhangana na Coronavirus aho bikenewe.
Kirenga Juvens, umwe muri abo baforomo yabwiye IGIHE ko mu gihe igihugu cyugarijwe na Coronavirus, babonye ari ingenzi kugaruka mu mwuga bagatanga umusanzu.
Yagize ati “Twagiye tubona ibikorwa by’ubwitange bigira uruhare mu kubaka igihugu. Urugero ni Gacaca , Abajyanama b’ubuzima, abunzi n’abandi. Bagiye babikora batarabyize kandi bigatanga umusaruro, dusanga twe dutanze umusanzu wacu twaranabyize byarushaho kugenda neza.”
Kugeza ubu iryo huriro rimaze kujyamo abaforomo 67 babyize kandi bafite n’ibyangombwa by’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza bibemerera gukora uwo mwuga.
Kirenga yavuze ko bamaze kwandikira inzego z’ubuzima mu Rwanda kugira ngo bemererwe gutanga ubufasha aho biri ngombwa.
Ati “Dutegereje ko inzego zibishinzwe ziduha umurongo n’amahugurwa kugira ngo batubwire aho bakeneye imbaraga. Tumaze kubandikira inshuro ebyiri, iya mbere twabagejejeho igitekerezo, badusaba ko bakeneye n'urutonde rw’abakorerabushake, twarubahaye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr. Utumatwishima Abdallah, abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko hakenewe imbaraga z’abakorerabushake bize ubuvuzi mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.
Yagize ati “Nzi ko muri mwe harimo abaganga, abaforomo n’abandi badakora mu bigo nderabuzima cyangwa mu bitaro. Muri ibi bihe turi guhangana n’ibibazo bisanzwe by’abarwayi bakeneye kwitabwaho ndetse n’abakekwaho COVID-19. Muhawe ikaze gukorera ubushake mu bitaro byacu.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abakora mu rwego rw’ubuvuzi bake ukurikije abakenewe.
Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida w'Ihuriro ry'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda, André Gitembagara, yabwiye RBA ko mu gihe umubyaza umwe ubusanzwe ugomba kwita ku barwayi 1000 gusa, mu Rwanda umubyaza umwe abarirwa byibuze abarwayi 4,700.
Coronavirus yageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo yatahurwaga ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda. Abo yagaragayeho bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kandi bameze neza.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.
Abaturarwanda basabwe kuguma mu ngo, gukomeza kwitwararika, gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi n’ingendo zitari ngombwa.





Ibitekerezo 0