IGIHE

Abaturarwanda barenga 3.000 barumwe n’imbwa mu 2025 - RBC

0 29-09-2026 - saa 08:13, Nshimiyimana Eric

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), igaragaza ko mu Rwanda mu 2025 abantu 3.227 barumwe n’imbwa.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho, kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Nzeri 2026, mu Karere ka Musanze, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibisazi by’imbwa.

Uyu munsi wizihizwa buri mwaka tariki ya 28 Nzeri. Uyu mwaka wizihirijwe mu Murenge wa Bisate nk’umwe mu yegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Uyu munsi washyizweho mu rwego rwo gukangurira abatuye Isi kumenya ubukana bw’iyi ndwara, gukingira amatungo, guha abantu ubumenyi bwo kwirinda, dore ko kurumwa n’imbwa ari kimwe mu bishobora gushyira umuntu mu kaga ko kwandura ibisazi by’imbwa.

Mu bikorwa byakozwe harimo kuvanamo nyababyeyi z’imbwa no gukona imperume no kuzishyiramo microchip ibitse amakuru yazo.

Uwingabire Claudine, umwe mu baturage baturiye Pariki y’Ibirunga mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko kuba imbwa zabo zakingiwe bishimishije.

Ati “Nsanzwe mfite imbwa ebyiri kandi mu minsi yashize ziherutse gusohoka aho zari zigiye kurya umuturanyi kandi zari kunsiga mu makimbirane, rero nanejejwe no kuba baje kuzidukingirira ku buntu.”

Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, Uwingeri Prosper yasabye abaturiye pariki kwirinda koherezamo imbwa guhiga, kuko byangiza ibinyabuzima biyirimo.

Ati “Kwirinda ibisazi by’imbwa binyuze mu buzima bukomatanyije bizadufasha, kuko Pariki y’Igihugu ibamo ibyiza byayo, habamo ibinyabuzima bitandukanye, turavuga ngo biri mu ishyamba, abantu n’ibikorwa byacu biri mu nkengero za Pariki (Amazi, guhinga no kuhororera) ntibikadukururire koherezamo imbwa, kuko zangiza ibinyabuzima birimo. Ikibazo cy’imbwa kiraduhangayikishije, ntabwo zitanga isura nziza mu bukerarugendo, abandi bakazirekura zikajya guhiga mu ishyamba, imbwa turazikunda kandi turashaka kuzibungabunga.”

Nshimiyimana Laslas, Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zititabwaho uko bikwiriye muri RBC yibukije Abanya-Musanze ko imbwa n’injangwe byose bishobora gutera indwara y’ibisazi.

Ati “Injangwe n’imbwa byose bishobora guteza ibisazi by’imbwa, ndetse abayirwara akenshi usanga barenga 20%, kandi turifuza ko bitarenze 2030 izaba yarabaye amateka. Biradusaba ngo hatagira n’uwicwa na byo nyuma yo kurumwa n’imbwa yanduye, kuko amahirwe yo kurokoka ari hafi ya ntayo. Hakenewe ubufatanye bukomatanyije mu guhangana nayo, ari nayo mpamvu twibanze mu gice cya Pariki y’ibirunga ibitse ubukungu bwacu.”

“Abaturage dufite imbwa mu rugo nitwe bambere bo guhangana n’ibisazi byazo, tuzikingiza, zikaba mu gipangu, kuzitaho tuzirinda guhura nizindi. Aho bamwe bakizirekura zikaba zajya kwanduza izo muri Pariki.”

Mu guca intege kororoka kw'imbwa zimwe zakonwe izindi zivanwamo nyababyeyi
Imbwa mbere yo gukingirwa zabanzaga kubarurwa
Abaturage bo muri Musanze basanzwe baraciririye imbwa bitabiriye kuzikingiza indwara y'ibisazi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza