IGIHE

Abanyarwanda bashyiriweho uburyo bwo gutunga ’smart phones’ bakishyura mu byiciro

0 24-11-2022 - saa 11:25, Akayezu Jean de Dieu

Sosiyete y’itumanaho ya MTN ifatanyije na Banki ya Kigali, batangije gahunda yiswe ’MACYE MACYE’ igamije gufasha Abanyarwanda kubona telefone zigezweho (smartphones), aho bazajya bazishyura mu byiciro bitewe n’ubwoko bwa telefone wahisemo.

Ubuyobozi bwa MTN bwagaragaje ko iyi gahunda igamije gufasha abakiliya bayo kubona izi telefone ndetse bikanazabafasha kubona serivise zinoze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni mu gihe usanga abaturage bakoresha telefone zigezweho ndetse na interineti bakiri hasi ya 25%.

Kwinjira muri iyi gahunda ukanda *182*12# ubundi ukajya wishyura mu byiciro kugera ku mezi 12.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Kutagira telefone zigezweho zihendutse byakomeje kuba inzitizi ku bakiliya bacu bashaka gukoresha internet muri telefone zigendanwa. Ubufatanye bwacu na Banki ya Kigali buzatuma telefone zihendutse zigezwa ku bafatabuguzi ba MTN.”

Yakomeje agira ati “Twe nka MTN twizerera mu kuba buri Munyarwanda akwiriye kugerwaho n’ibyiza byo gukoresha telefone zigezweho mu buzima bwe bwa buri munsi. Icyiyongereyeho, hamwe na Macye Macye, twiteguye guhanga uburyo bwo gutuma abantu bagerwaho n’ibyiza byo gukoresha Internet.”

Binyuze mu bufatanye bw’impande zombi, Banki ya Kigali niyo izajya itanga amafaranga agurwa izo telefone zizajya zihabwa Abanyarwanda kugira ngo bagende bazishyura gahoro gahoro.

Ni ukuvuga ko niba ugiye ugafata telefone ugomba kwishyura mu byiciro, Banki ya Kigali izakubera nk’umwishingizi kuko yo izajya ihita yishyura igiciro cyose cy’iyo telefone noneho wowe ya mafaranga ‘Macye Macye’ uzajya wishyura ajye ajya kuri Banki ya Kigali, yiyishyure kuzageza igihe uzarangiriza kwishyura.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yagize ati “Twishimiye gufatanya na MTN Rwanda muri ubu buryo bwo gutera inkunga Abanyarwanda bashaka gutunga telefone zigezweho, ni gahunda twizeye ko izafasha mu kugeza telefone zigezweho ku Banyarwanda no kubaka ubushobozi bw’abaturage.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko iyi gahunda ije kunganira gahunda ya Connect Rwanda yo kwegereza abaturage telefone zigezweho no kongera umubare w’abazihawe.

Kugeza ubu sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ifite abafatabuguzi basaga miliyoni zirindwi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi ubwo yageraga ahabereye umuhango wo gutangiza iyi gahunda ya 'Macye Macye'
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi nawe yitabiriye umuhango wo gutangiza iyi gahunda
Uyu muhango witabiriwe n'abakozi batandukanye ba Banki ya Kigali
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali aganira na Clare Akamanzi uyobora RDB
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda (iburyo), Mapula Bodibe yitabiriye itangizwa rya gahunda ya 'Macye Macye'
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Ingabire Paula akurikiranye uko umuhango ugenda
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Ingabire Paula yavuze ko gahunda ya 'Macye Macye' izunganira iya Connect Rwanda imaze igihe yaratangijwe
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko batewe ishema no kuba abafatanyabikorwa muri iyi gahunda igamije gufasha Abanyarwanda gutunga 'Smart Phones'
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko iyi gahunda igamije kunganira Abanyarwanda bashaka gutunga telefone zigezweho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 27-11-2022
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza