Mu itangazo ryasohotse ku wa 7 Ukwakira 2026, iyi sosiyete yasobanuye ko uwo mugenzi yasanzwe atabasha kumva ibimukorwaho ahagana Saa Tatu n’iminota 20 z’ijoro ku isaha yo muri Nigeria, habura hafi iminota 20 ngo indege igere i Lagos.

Abakozi bo mu ndege bahise bamuha ubutabazi bw’ibanze, bakurikije amahugurwa bahawe n’amabwiriza agenga ubutabazi bw’ibanze.

Kenya Airways yagize iti “Abakozi bacu batanze ubutabazi bw’ibanze nk’uko babihuguriwe, kandi bakurikiza amabwiriza yose agenga ubutabazi bwihutirwa.”

Indege yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Murtala Muhammed i Lagos Saa Tatu n’iminota 41 z’ijoro ihasanga abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bari biteguye kwakira uwo mugenzi.

Nyuma yo kumusuzuma, abo bakozi bemeje ko yari yamaze kwitaba Imana.

Kenya Airways yihanganishije umuryango n’inshuti za nyakwigendera, inasaba imbabazi ku mbogamizi icyo kibazo gishobora kuba cyateje.

Iyi sosiyete yatangaje ko irimo gutanga ubufasha bukenewe, ifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera, inzego z’ubuyobozi zo muri Nigeria n’inzego zigenzura iby’indege.

Yanashimangiye ko yubahiriza ubuzima bwite n’icyubahiro bya buri wese bireba.

Izina ry’umugenzi wapfuye n’icyateye urupfu rwe ntibyatangajwe.

Kenya Airways yemeje ko umugenzi yapfiriye mu ndege yayo
Kenya Airways yemeje ko umugenzi yapfiriye mu ndege yayo