Guverinoma ya Tanzania yigije imbere ibizamini bya Leta byo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kubera impungenge z’uko imvura nyinshi izaterwa na El Niño ishobora gutuma abanyeshuri batagera aho bakorera ibizamini cyangwa ikabangamira itangwa ryabyo.
Minisitiri wungirije w’Uburezi, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Wanu Hafidh, yavuze ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku iteganyagihe ryerekana ko imvura ishobora kwiyongera kuva mu Ukwakira 2026 kugeza muri Mutarama 2027, cyane cyane mu Ugushyingo.
Gahunda nshya iteganya ko ibizamini by’abanyeshuri bo mu mwaka wa kane w’amashuri abanza bizaba ku wa 5–6 Ukwakira, mu gihe byari biteganyijwe ku wa 21–22 Ukwakira. Iby’abiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza bizaba ku wa 7–8 Ukwakira, aho kuba ku wa 17–18 Ugushyingo.
Ibizamini by’abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye byimuriwe ku wa 12–23 Ukwakira, bivuye ku wa 2–13 Ugushyingo. Iby’abiga mu mwaka wa kane w’ayisumbuye bizatangira ku wa 19 Ukwakira bisozwe ku wa 6 Ugushyingo, aho kuba ku wa 9–27 Ugushyingo.
Hafidh yasobanuye ko imvura nyinshi n’imyuzure bishobora kubangamira ingendo z’abanyeshuri n’abagenzuzi b’ibizamini, gutwara impapuro z’ibizamini, ndetse n’itumanaho n’amashanyarazi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini muri Tanzania (NECTA) kizatangaza ingengabihe yemewe n’amabwiriza arambuye. Abanyeshuri n’ababyeyi basabwe gukurikira amakuru atangwa n’inzego z’uburezi kugira ngo bamenye impinduka zose zijyanye n’ibizamini.
El Niño ni ihindagurika ry’ikirere riterwa n’uko amazi yo mu gice cyo hagati n’icy’uburasirazuba bw’Inyanja ya Pasifika ashyuha kurusha uko bisanzwe, bigahindura imiterere y’imvura mu bice bitandukanye by’Isi.
Tanzania ihangayikishijwe n’uko iteganyagihe ryayo ryerekana ko bitewe na El Niño ishobora kugwamo imvura nyinshi kuva mu Ukwakira 2026, by’umwihariko mu Ugushyingo. Iyo mvura ishobora guteza imyuzure, ikabangamira ingendo z’abanyeshuri n’abagenzuzi b’ibizamini ndetse no kugeza impapuro z’ibizamini aho bikorerwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!