Kiir yongeye gutanga iri tegeko ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ubwo yari mu nama yahuje abagize Guverinoma y’inzibacyuho y’agateganyo yaguwe, yabereye mu Murwa Mukuru Juba.
Muri iyo nama, Kiir yanagejeje ku bayobozi amakuru ajyanye n’ingendo aherutse kugirira muri Kenya no muri Afurika y’Epfo, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibyo bihugu ku mubano w’impande zombi n’imyiteguro y’amatora muri Sudani y’Epfo.
Nk’uko CGTN yabitangaje, iri tegeko rije nyuma y’uko ku wa 3 Ukwakira 2026 hakwirakwijwe inyandiko ivuga ko abayobozi bakuru ba Guverinoma n’abagize inzego z’umutekano babujijwe kujya mu mahanga mu gihe cy’amezi atatu batabiherewe uruhushya na Perezida Kiir.
Icyakora, ukuri kw’iyo nyandiko n’uburyo ibyari biyikubiyemo byashyizwe mu bikorwa ntibiragenzurwa ngo byemezwe n’inzego zigenga.
Icyemezo cya Kiir kije mu gihe Sudani y’Epfo iri mu mpinduka zikomeye mu miyoborere, nyuma y’uko ku wa 22 Nzeri 2026 asheshe Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu y’inzibacyuho n’inteko ishinga amategeko, akanirukana ba Visi Perezida batanu.
Izo mpinduka zasize igihugu kiyobowe na Guverinoma y’agateganyo, ishinzwe gukomeza imirimo ya Leta mu gihe hategurwa amatora.
Ku wa 7 Ukwakira 2026, i Juba hasojwe ibiganiro byari bimaze ibyumweru bibiri bihuza amashyaka ya politiki, byibanze ku bibazo bijyanye n’amatora n’imyiteguro yayo.
Mu ruzinduko aherutse kugirira muri Kenya, Perezida Kiir yagiranye ibiganiro na Perezida William Ruto, byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no ku myiteguro y’amatora ateganyijwe muri Sudani y’Epfo.
Guverinoma ya Sudani y’Epfo yatangaje ko Kenya yagaragaje ubushake bwo gutanga ubufasha mu bikorwa byo gutegura ayo matora.
Kiir yanagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo, aho yahuriye na Perezida Cyril Ramaphosa mu Mujyi wa Pretoria.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Sudani y’Epfo, Ramaphosa na we yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gushyigikira imyiteguro y’amatora muri Sudani y’Epfo.
Mu nama y’abagize Guverinoma y’agateganyo, hasuzumwe ibyavuye muri izo ngendo, intambwe imaze guterwa mu biganiro by’amashyaka ya politiki ndetse n’imyiteguro y’umutekano mu gihe cy’amatora.
Guverinoma ya Sudani y’Epfo yongeye gushimangira ko yiyemeje gukora amatora mu Ukuboza 2026, mu gihe igihugu gikomeje ibikorwa byo gutegura inzego zizagira uruhare mu migendekere yayo.
Icyemezo cya Perezida Kiir cyo gusaba abayobozi kubanza kumwaka uruhushya mbere yo kujya mu mahanga gitangajwe muri iyi myiteguro, ariko nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku mpamvu zatumye ashimangira iri tegeko.



Ibitekerezo 0