Ikinyamakuru Business Daily cyatangaje ko cyamenye ingero z’abagenzi bavuga ko bahawe umwanya wa mbere nyuma yo kwishyura amafaranga ya ruswa.
Umwe muri bo yavuze ko yatanze amashilingi ya Kenya 5.000 kugira ngo asakwe adategereje nk’abandi.
Undi mugenzi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Nari mvuye mu gihugu aho amategeko n’imikorere bikurikizwa kuri bose nta vangura. Kubona ibi byambabaje cyane.”
Yakomeje agira ati “Ibikorwa nk’ibi bituma abantu bakeka ko hari abahabwa umwihariko, bikanagabanya icyizere bafitiye ubutabera n’ubunyamwuga bw’inzego zacu. Nk’Umunyakenya, navuyeyo numva mbabaye by’ukuri.”
Amakuru Business Daily yahawe avuga ko bamwe mu bakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka begera cyane cyane abagenzi bafite pasiporo za Kenya. Hari n’abanyamahanga bivugwa ko bafashwa n’ibigo by’ubukerarugendo cyangwa amahoteli bibategereje ku kibuga kugira ngo batange abandi.
Urwego rwa Kenya rushinzwe abinjira n’abasohoka ntirwasubije ibibazo icyo kinyamakuru cyarubajije kuri ibyo birego. Ikigo gishinzwe ibibuga by’indege, Kenya Airports Authority (KAA), cyasabye abahuye n’icyo kibazo gutanga amakuru yafasha mu iperereza.
KAA yagize iti “Twakwakira amakuru ajyanye n’amatariki y’ingendo, amasaha byabereyeho, aho abagenzi basakirwa n’ibindi bisobanuro by’ingenzi, kugira ngo tuyohereze mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, rubikoreho iperereza kandi rukurikirane ikibazo.”
Ibi birego bije mu gihe JKIA ihanganye n’umubare munini w’abagenzi. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka izakira abagenzi barenga miliyoni icyenda, nyamara yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira miliyoni 7,5 ku mwaka. Ibyo bituma abagenzi bamara igihe kirekire ku mirongo, haba aho basakirwa mbere yo kwinjira mu gihugu no mu ndege.
Hari abagenzi bemerewe guhabwa umwanya wa mbere kubera impamvu zihariye, nk’abageze mu zabukuru, abagore batwite, abafite ubumuga n’abarwayi. Abatanze ibirego bavuga ko ikibazo ari uko hari abahabwa uwo mwanya kubera amafaranga bishyuye.
KAA yatangaje ko irimo gushyiraho amarembo y’ikoranabuhanga yo kugenzura abagenzi, ihereye kuri Terminal 1A. Yavuze ko imirimo yo kuyashyiraho iteganyijwe kurangira mu mpera z’Ukwakira 2026, kandi ko azafasha kugabanya igihe abagenzi bemerewe kuyakoresha bamara bategereje.
Hari kandi gahunda yo kuvugurura inyubako zisanzwe z’ikibuga, ubushobozi bwazo bukazamurwa nibura kugera ku bagenzi miliyoni 12 ku mwaka. Hateganywa n’inyubako nshya izatuma JKIA ibasha kwakira abagenzi miliyoni 25 ku mwaka.



Ibitekerezo 0