Urukiko rwavuze ko bidakwiye ko amategeko agenzura ubuzima bw’umuntu umaze kuva ku butegetsi, kuko aba ari umuturage usanzwe ufite uburenganzira bwo kugira ubuzima bwe bwite.
Umucamanza yavuze ko umuntu urangije manda ya Perezida aba atagifite ububasha mu butegetsi bwa Leta ahubwo aba ari umuturage usanzwe.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’indi myanzuro y’urukiko yari yabanje kuvuga ko abaperezida barangije manda badakwiye gukomeza kugira imyanya ikomeye mu mashyaka ya politiki mu gihe runaka nyuma yo kuva ku butegetsi.
Mu mwanzuro watanzwe ku wa 14 Nzeri, urukiko rwari rwavuze ko abayobozi barangije kuyobora igihugu baba batakigomba gukoresha ububasha bwabo nk’abayobozi bari ku butegetsi mu bikorwa bya politiki. Icyo gihe Uhuru Kenyatta yavuze ko azashyikiriza undi muntu ubuyobozi bw’ishyaka Jubilee yari ayoboye buzashyiraho.
Nubwo bimeze bityo, Uhuru yavuze ko icyo cyemezo atagifata nko kumukumira muri politiki, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’uko inzego za demokarasi za Kenya zikora.
Umucamanza Lawrence Mugambi we yavuze ko kubuza uwahoze ari Perezida gukomeza ibikorwa bya politiki bitabangamira uburenganzira bwo kwitabira, kugira uruhare muri politiki cyangwa kureshya kw’abaturage. Yavuze ko iyo Perezida arangije manda, aba atakigira ububasha bwo gutegeka igihugu cyangwa gukoresha ububasha bw’ubuyobozi bwa Leta, bityo akaba atagomba gukomeza gufata umwanya mu ishyaka rya politiki mu buryo bumwe n’umuyobozi uri ku butegetsi.
Mbere y’iki cyemezo, Uhuru Kenyatta yari amaze igihe anengwa n’abanyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi buriho, bamushinja gukomeza kwivanga muri politiki no gushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Abo bayobozi bavugaga ko uwahoze ari Perezida akwiriye kubahiriza umwanya we w’umunyacyubahiro, akareka ibikorwa bya politiki bikorwa n’abari mu nzego z’amashyaka.
Uhuru Kenyatta yabaye Perezida wa kane wa Kenya, ayobora igihugu kuva mu 2013 kugeza mu 2022. Nyuma yo kuva ku butegetsi, yakomeje kugaragara mu bikorwa bya politiki ndetse no mu biganiro bireba igihugu, ibintu byagiye bitera impaka mu banyapolitiki batandukanye.
Icyemezo cy’Urukiko Rukuru gishingiye ku ihame ry’uko uwahoze ayobora igihugu, amaze kurangiza inshingano ze, akomeza kugira uburenganzira nk’abandi baturage, harimo n’ubwo kugira uruhare mu bikorwa bya politiki mu gihe amategeko abimwemerera.



Ibitekerezo 0