BRB yabwiye BBC ko ubwo bujura bwakozwe hifashishijwe uburyo bwo kwinjira mu ikoranabuhanga ryayo nta burenganzira, buzwi nka cyberattack.
Ayo mafaranga arenga ibihumbi 814 by’amayero angana na hafi miliyari 2,8 z’amafaranga y’u Burundi, ni ukuvuga miliyari 1,37 Frw
Amakuru kuri iki kibazo yabanje kujya ahagaragara nyuma y’itangazo ry’Umuryango OLUCOME urwanya ruswa n’isesagurwa ry’umutungo wa Leta, wavuze kuri iyi dosiye.
Umushinjacyaha wo mu Ntara ya Gdańsk muri Pologne yari yarandikiye inzego z’u Burundi mu mwaka ushize, asaba ko zafatanya mu iperereza rigamije kumenya uko ayo mafaranga yageze kuri konti yo muri icyo gihugu.
Mu ntangiriro, amakuru yatanzwe n’uruhande rwa Pologne yavugaga ko ayo mafaranga yari aya REGIDESO, ikigo gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi mu Burundi.
Icyakora, BRB yaje kumenyesha Minisiteri y’Ubutabera ko ayo mafaranga atari aya REGIDESO, ahubwo ko yari aya Banki Nkuru y’u Burundi ubwayo.
Banki Nkuru y’u Burundi yatangaje ko ayo mafaranga atarasubizwa, mu gihe iperereza rigikomeje ku bufatanye bw’inzego zo mu Burundi n’izo muri Pologne.
Iryo perereza rigamije kumenya neza uburyo ubwo bujura bwakozwe, uko amafaranga yoherejwe muri Pologne n’abantu bashobora kuba barabigizemo uruhare.
Kugeza ubu, BRB ntiratangaza niba hari umuntu umaze gukurikiranwa cyangwa gufatwa muri iyi dosiye.






Ibitekerezo 0