Zelenskyy yavuze ko icyo gitero cyakoreshejwemo indege ebyiri zitagira abapilote cyahitanye kapiteni w’ubwato, naho undi musare akaba yari ataraboneka. Abakozi 11 b’ubwo bwato, bakomoka muri Azerbaijan no mu Buhinde, baratabawe.
Romania yatangaje ko yatangije ibikorwa by’ubutabazi nyuma yo kumenya ko ubwato bwitwa Royad Mammadov bwafashwe n’inkongi hanze y’amazi yayo.
Zelenskyy yavuze ko igitero cyo ku wa Mbere cyibasiye ubwato bwa gisivili bwa Turikiya, bwari butwaye ibigori mu mazi atabogamiye ku ruhande urwo ari rwo rwose. Ntiyagaragaje aho bwari buri.
Yatangaje ko ahagana saa 11:00, abapolisi bashinzwe kurinda imipaka yo ku nyanja bamenyeshejwe inkongi yari yadutse ku bwato bw’ubucuruzi, mu gice Romania ifitemo uburenganzira bwihariye ku bikorwa by’ubukungu.
Zelenskyy yavuze ko yagiye atanga ibyifuzo byo kugabanya intambara no kurinda umutekano mu Nyanja y’umukara, kandi n’ibindi bihugu bigatanga ibyabyo. Yashinje u Burusiya guhitamo iterabwoba no kurohama amato ya gisivili, asaba ko bwotswa igitutu kugira ngo umutekano w’ibiribwa ku Isi wongere kubungabungwa.
Ku Cyumweru, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko izongera ibitero muri Ukraine, nyuma y’uko Zelenskyy atangaje ko igihugu cye kizakaza ibitero ku nganda zitunganya peteroli z’u Burusiya.
Ukraine ivuga ko yibasiye ibikorwaremezo bya peteroli kuko bifasha u Burusiya kubona amafaranga yo gutera inkunga intambara yatangijwe n’igitero cyagutse cyo muri Gashyantare 2022.
Perezida Vladimir Putin yemeye ko ibyo bitero hari umusaruro byagezeho, avuga ko u Burusiya bwatakaje hafi 1% by’umusaruro mbumbe wabwo.
Putin yanakajije amagambo ku bihugu byo mu Burengerazuba bifasha Ukraine, yongera gukangisha gukoresha intwaro za kirimbuzi.






Ibitekerezo 0