Zelensky yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ABC News kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Trump amunenze, amushinja kudashaka guhagarika intambara igihugu cye kimazemo imyaka irenga ine.

Ku wa Gatandatu, Trump yari yatangaje ko igihe kigeze ngo Ukraine ibone undi Perezida ushobora kugera ku masezerano y’amahoro.

Zelensky yashimangiye ko guhitamo umuyobozi wa Ukraine ari uburenganzira bw’abaturage bayo, agaragaza ko igihugu cye cyiteguye gutegura amatora mu gihe u Burusiya bwaba bwemeye kubahiriza agahenge k’iminsi 60.

Uku kutumvikana kwarushijeho gukomera nyuma y’uko Trump asabye Ukraine guhagarika ibitero igaba ku nganda z’u Burusiya zitunganya peteroli, avuga ko biri mu bituma ikibazo cy’ibura rya peteroli kirushaho gukomera ku Isi.

Trump yagize ati “Twarababwiye ko mushobora gukora ibyo mushaka ku Burusiya, ariko ntimugabe ibitero ku nganda zitunganya peteroli, kuko ibyo biteza ikibazo ku Isi yose.”

Yongeyeho ko Zelensky akomeje guteza ibibazo ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu, aho kumvira ubusabe bwo guhagarika ibyo bitero.

Mu kumusubiza, Zelensky yavuze ko ibitero Ukraine igaba ku nganda z’u Burusiya zitunganya peteroli ari igisubizo ku byo icyo gihugu gikomeje kugaba ku bikorwaremezo by’ingufu bya Ukraine.

Ati “Nabibwiye Perezida Trump n’abo bakorana inshuro nyinshi ko dushaka amahoro, twiteguye agahenge kandi twiteguye ingamba zose zigamije kugabanya ubukana bw’intambara.”

Yakomeje agira ati “Niba Abarusiya bashaka ko tudakomeza kugaba ibitero ku nganda zabo zitunganya peteroli, turasaba Perezida Trump kubabwira ko na bo bagomba guhagarika ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu bya Ukraine.”

Zelensky yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye guhagarika ibyo bitero mu gihe u Burusiya na bwo bwaba bwemeye kubihagarika.

Ati “Ntimukomeze kutugabaho ibitero. Ntimukomeze kwica abana bacu. Natwe tuzahagarika kugaba ibitero ku bikorwaremezo byanyu bya peteroli. Ntekereza ko ayo yaba ari amasezerano aboneye impande zombi.”

Zelensky yijunditse Trump wavuze ko Ukraine ikwiriye undi Perezida
Zelensky yijunditse Trump wavuze ko Ukraine ikwiriye undi Perezida