Indege ya Flydubai yari imaze amasaha abiri mu rugendo.

Netanyahu yabwiye Fox News ko amakuru y’ibanze agaragaza ko uwagabye icyo gitero, wavuzwe w’umunya-Oman, ashobora kuba yari agamije guhanura indege. Icyakora, yashimangiye ko iperereza rigikomeje kandi ko hakiri kare gufata umwanzuro ntakuka ku cyamuteye gukora ibyo.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Arabie Saoudite, aho indege yaje kugwa by’igitaraganya, yatangaje ko umupilote watewe icyuma na mugenzi we bombi bajyanywe kwa muganga, nyuma bakaza gusezererwa.

Netanyahu yavuze ko nyuma y’uko uwagabye igitero afashwe akabohwa n’abagenzi n’abakozi bo mu ndege, yasakuzaga asaba ko indege yahanurwa. Yavuze ko ibyo, hamwe n’amakuru iperereza ryabonye ku mateka ye, biri mu byatumye hakekwa ko yari yaracengejwemo amatwara y’ubutagondwa. Gusa yongeye gushimangira ko icyamuteye gukora ibyo kitaramenyekana neza.

Perezida wa Amerika Donald Trump n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na bo bagaragaje ko Iran ishobora kuba ifite aho ihuriye n’iki gitero, ariko nta gihamya ntakuka yatanzwe. Netanyahu yavuze ko na we hakiri kare kwemeza niba Iran yarabigizemo uruhare.

Umupilote w’Umuhinde, Captain Smit Machchhar, watewe icyuma yashimiwe ubutwari na Netanyahu ndetse na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi. Ambasaderi w’u Buhinde muri UAE yamusuye mu bitaro, aho byatangajwe ko yari ameze neza kandi akomeje gukira.

Amakuru y’ibanze y’iperereza rya Israel avuga ko uwagabye igitero yashakaga guhanura indege. Indege FZ1073 yari itwaye abantu barenga 170, yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Dubai saa 03:05 GMT yerekeza ku Kibuga cya Ben Gurion.

Flydubai yahise ihagarika ingendo zayo hagati ya Dubai na Tel Aviv mu gihe iperereza rigikomeje. Israel na yo yatangaje gahunda yo kohereza indege zo gucyura abagenzi bari baheze i Dubai. neta

Netanyahu yavuze ko uwagabye igitero muri FlyDubai yatojwe amatwara y'abahezanguni b'Abayisilamu
Netanyahu yavuze ko uwagabye igitero muri FlyDubai yatojwe amatwara y'abahezanguni b'Abayisilamu