Ubushinjacyaha buvuga ko bamaze imyaka irenga icumi bakora ubucuruzi bw’inyandiko z’ibanga, bakaziha ibihugu by’amahanga.

Hanning wayoboye Urwego rw’Ubutasi bw’u Budage hagati ya 1998 na 2005, akekwaho guhabwa amakuru y’ibanga akayifashisha mu bikorwa bimwinjiriza agatubutse.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Budage bwatangaje ko Hanning yafatanyaga na na Manfred D, wahoze ari umuyobozi w’ibiro bye wakomeje kuba mu rwego rw’ubutasi mu gihe undi we yari yaravuyemo.

Manfred D. akekwaho kuba yaratangiye guha Hanning amakuru mu 2010, undi akamwishyura. Hanning wari waratangiye gukora nk’umujyanama wigenga nyuma yo kuva ku buyobozi bw’ubutasi mu Budage, akekwaho kuyakoresha agamije inyungu ze bwite.

Bivugwa ko inyandiko zigera ku 2000 ari zo zasohowe mu buryo bunyuranyije n’amategeko binyuze muri uyu mushinga wo kuzibyaza agatubutse.

Ni umugambi washobotse cyane kuko Manfred D. yakomeje gukorera urwego rw’ubutasi kugeza muri Werurwe 2026 nubwo mugenzi we yari yarabivuyemo.

Itangazo ry’ubushinjacyaha ntirigaragaza ibihugu by’amahanga bishobora kuba byarungukiye muri uyu mugambi karundura. Icyakora, amakuru AFP yabonye agaragaza ko u Burusiya atari bwo bwayahawe.

Televiziyo ya Leta y’u Budage yo yatangaje ko inyandiko zasohowe zirimo raporo z’ibanga zikomeye zerekeye gahunda ya Iran yo guteza imbere ingufu za nucleaire n’igisirikare cy’u Burusiya.

Ubushinjacyaha buvuga ko August Hanning yifashishije amakuru y’ibanga mu kwandika raporo yagenewe umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’ikindi gihugu. Bivugwa kandi ko yari afitanye imikoranire ya hafi n’uhagarariye urwego rw’ubutasi rw’ikindi gihugu gitandukanye n’icyo cya mbere.

Ikinyamakuru Der Spiegel cyatangaje ko iyo nyandiko y’isesengura yari igenewe umukozi w’ubutasi bwa Azerbaijan.

August Hanning wahoze ayobora Urwego rw’Ubutasi bw’u Budage yafunzwe azira kugurisha amakuru y’ibanga
August Hanning wahoze ayobora Urwego rw’Ubutasi bw’u Budage yafunzwe azira kugurisha amakuru y’ibanga