Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Burusiya ushinzwe ingufu, Alexander Novak, yavugiye kuri televiziyo ati “Kuva mu 2022 kugeza uyu munsi, aya mafaranga ageze kuri miliyari 320,7 z’amadolari. Aka ni agaciro k’ibikomoka ku ngufu twagemuriye ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”
Yavuze ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2026 yonyine, ibihugu by’u Burayi byaguze mu Burusiya ibikomoka kuri peteroli na gaz bifite agaciro ka miliyari 21,3 z’amadolari.
Yongeyeho ati “Mu yandi magambo, nubwo hari imbogamizi zituruka ku bihano, dukomeje gutanga ibikomoka ku ngufu mu nzego zimwe na zimwe zasonewe ibyo bihano.”
Novak yavuze ko peteroli u Burusiya bwohereza mu mahanga ishobora kongera kugera ku rwego yariho mbere y’intambara, uyu mwaka urangira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Suède, Maria Malmer Stenergard, yagarutse kuri iyo mibare yatangajwe n’u Burusiya ubwo yageraga i Luxembourg ku wa Mbere, aho yari yitabiriye inama na bagenzi be bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Yayigereranyije na miliyari 218,7 z’ama-euro, ni ukuvuga miliyari 244 z’amadolari, uwo muryango wahaye Ukraine nk’inkunga kuva intambara yatangira.
Malmer Stenergard yagize ati “Agaciro k’ibyo twatumije mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi karenze inkunga twahaye Ukraine.”
Yongeyeho ati “Turamutse dukoresheje umutungo wafatiriwe, twakwenda gukuba kabiri inkunga yose tumaze guha Ukraine.” Yavugaga amafaranga ya Leta y’u Burusiya yafatiwe muri uwo muryango.
Ati “Ibyo byahindura cyane uko ibintu bihagaze, kandi guhindura uko ibintu bihagaze ni byo Ukraine ikeneye.”
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye u Burusiya ibihano byinshi kuva intambara yo muri Ukraine yatangira mu 2022. Icyakora, ibihugu byinshi, birimo n’u Bufaransa, bikomeje kugura ibikomoka kuri peteroli na gaz mu Burusiya.
Ibihugu byinshi bidakora ku nyanja, birimo Slovakia na Hongrie, na byo byahawe ubusonerwe bubemerera kugura peteroli y’u Burusiya inyuzwa mu miyoboro.
Aya mafaranga yose ntarimo agaciro k’ibikomoka ku Burusiya bigera mu Burayi binyuze mu bindi bihugu nk’u Buhinde cyangwa Türkiye, nyuma yo gutunganyirizwayo. Ibyo bihugu, kimwe n’u Bushinwa, byongereye cyane peteroli idatunganyijwe bigura mu Burusiya kuva mu 2022.
European countries have criticised a deal announced on Friday that allows the United States to import Russian diesel.
Ibihugu by’u Burayi byanenze amasezerano yatangajwe ku wa Gatanu, yemerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutumiza mazutu mu Burusiya, icyakora Perezida wa Amerika, Donald Trump,utarya indimi yasubije abamunenze.
Mu butumwa yashyize kuri Truth Social, yagize ati “Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wishyuye u Burusiya miliyari 250 z’amadolari ugura ibikomoka ku ngufu, kandi ibitangazamakuru bikwirakwiza amakuru y’ibinyoma ntibishaka no kwegera iyo nkuru. Nafashe icyemezo gikwiye ku bw’Abanyamerika. Buri gihe Amerika igomba kuza imbere.”
Ku Cyumweru, Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yanenze “uburyarya” bw’Abanyaburayi, avuga ko “bakomeje gutera inkunga Vladimir Putin”, mu gihe banenga amasezerano ya Amerika yo kugura mazutu y’u Burusiya.






Ibitekerezo 0