Byakozwe ku wa 14 Ukwakira 2026 nyuma y’uko uyu munyamakuru atawe muri yombi ku wa 13 Ukwakira 2026.

Ni ikindi gikorwa cyongera umwuka mubi hagati ya Tokyo na Moscow, nyuma y’ikindi cyo muri Kanama aho Perezida Vladimir Putin yagiriye uruzinduko ku Kirwa cya Iturup, kimwe mu birwa bine bya Kuril byakunze guteza impaka cyane hagati y’ibihugu byombi.

Ibyo birwa biri mu Nyanja ya Pacifique bigenzurwa n’u Burusiya, ariko u Buyapani na bwo buvuga ko ari ibyabwo.

Urwego rw’u Burusiya rushinzwe umutekano n’ubutasi, FSB, rwatangaje ko uwo mugabo ukorera ikinyamakuru Hokkaido Shimbun akekwaho gukusanya amakuru ku bushobozi bw’u Burusiya mu bya gisirikare, abikorera urwego rw’ubutasi rw’u Buyapani.

FSB yatangaje ko yamufatiye ku Kirwa cya Sakhalin, ubwo yiteguraga kuva mu Burusiya.

Hokkaido Shimbun yatangaje ko uwo mugabo yakoreraga mu Burusiya afite viza y’umunyamakuru, kandi ko yari ateganyijwe kuva muri icyo gihugu ku wa Mbere. Icyo kinyamakuru nticyatangaje amazina ye.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani rivuga ko Kimitake Nakamura, ukuriye ishami rishinzwe umubano w’ibihugu by’u Burayi muri iyo minisiteri, yahamagaje Ambasaderi w’u Burusiya, Nikolay Nozdrev, kugira ngo amumenyeshe ko u Buyapani bwamaganye iryo tabwa muri yombi n’uko u Burusiya bwabikoze butabanje guha ibisobanuro Guverinoma y’u Buyapani.

Iyo minisiteri yatangaje ko Nakamura yasabye ko uwo munyamakuru afatwa mu buryo bwubaha uburenganzira bwa muntu, ndetse abayobozi b’u Buyapani bakemererwa kuvugana na we.

Yongeye gushimangira uruhande rw’u Buyapani ku birwa bya Kuril, agaragaza ko ari ibyabwo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani yatangaje ko Nozdrev yavuze ko azageza ku buyobozi bw’u Burusiya uko u Buyapani bubona icyo kibazo.

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaminisitiri y’u Buyapani, Minoru Kihara, yari yabanje kuvuga ko uko ubuzima bw’uwo munyamakuru buhagaze bitazwi, kuko abayobozi b’u Buyapani batabashije kuvugana na we.

Yongeyeho ko u Burusiya butari bwasubije ubusabe bw’u Buyapani bwo kwemererwa kumugeraho.

Ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo turinde uwo muturage w’u Buyapani.”

Kihara yavuze ko nubwo u Buyapani bufitanye ibibazo byinshi n’u Burusiya, ibyo bihugu bituranye kandi ko bikeneye kuganira.

Yongeyeho ko u Buyapani buzi akamaro ko gucunga neza umubano wabwo n’u Burusiya, kandi ko buzafata ingamba zikwiye zirengera inyungu zabwo.

Akarere ka Sakhalin ko mu Burusiya kagizwe n’Ikirwa cya Sakhalin n’ibirwa bine biri mu majyepfo y’uruhererekane rw’Ibirwa bya Kuril, bigenzurwa n’u Burusiya ariko u Buyapani bukavuga ko ari ibyabwo.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yamaganye uruzinduko Putin yagiriye kuri ibyo birwa muri Kanama, avuga ko rwongeye kudindiza umubano wari usanzwe warazahajwe n’intambara y’u Burusiya muri Ukraine.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, u Buyapani bwafatiye u Burusiya ibindi bihano by’ubukungu kubera iyo ntambara.

Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zambuye u Buyapani Ibirwa bya Kuril mu minsi ya nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. Amakimbirane ashingiye kuri ubwo butaka yatumye ibihugu byombi bidashobora gusinya amasezerano y’amahoro ashyira ku mugaragaro iherezo ry’imirwano yabyo.

U Burusiya bwataye muri umunyamakuru w’u Buyapani ukekwaho kubutata
U Burusiya bwataye muri umunyamakuru w’u Buyapani ukekwaho kubutata