Zelenskyy yabwiye Financial Times ko yari yagabanyije ibyo bitero mu gihe cy’iminsi itatu abisabwe na Amerika, ariko u Burusiya bwo bugakomeza kwibasira ibikorwaremezo by’ingufu bya Ukraine.

Yavuze ko yari yemeye guhagarika ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu, nk’uko Perezida Donald Trump yari yabitangaje ku Cyumweru, ari uko u Burusiya na bwo bwubahiriza iyo gahunda.

Icyakora yabushinje gukomeza ibitero nyuma y’amasaha make iyo gahunda itangajwe, bigatuma Abanya-Ukraine babarirwa mu bihumbi amagana babura amashanyarazi. Ibiro bya Perezida w’u Burusiya ntibyigeze bitangaza ko byemeye ayo masezerano.

Zelenskyy yanashinje Amerika guhagarika ibikorwa byo guhana amakuru y’ubutasi riburira Ukraine ku bitero by’u Burusiya, kugira ngo iyihatire guhagarika burundu ibitero ku nganda za peteroli.

Yavuze ko abayobozi ba Amerika babwiye bagenzi babo ba Ukraine ko nibadahagarika ibyo bitero, bazabima amakuru y’ubutasi. Trump yahakanye ko yahagaritse uko guhana amakuru.

Ingabo za Ukraine zishingira kuri ayo makuru mu gutahura hakiri kare ibitero byo mu kirere, zikitegura kubikumira. Zinakoresha internet ya Starlink mu kuyobora drones no kurinda ikirere.

Ku wa Kabiri, drones zikoresha Starlink zashyiriweho imipaka y’umuvuduko. Zelensky yavuze ko bitatewe n’ikibazo cya tekiniki, ahubwo ko byakozwe ku bushake.

Elon Musk yavuze ko ibyo bikoresho bigenzurwa na Guverinoma ya Amerika, kandi ko ibyemezo bigabanya umuvuduko cyangwa imikoreshereze yabyo bifatwa n’ingabo za Amerika, ku rwego rwa nyuma bikagenwa na Trump.

U Burusiya bwatangaje ko Ukraine yagerageje kugaba igitero gikomeye ku ruganda rutunganya peteroli rwa Ryazan, mu majyepfo ya Moscou. Minisiteri y’Ingabo yabwo yavuze ko yahanuye misile enye na drones nyinshi, ibisigazwa byabyo bigateza inkongi.

Zelenskyy yavuze ko yahagarika ibitero ku bikorwa bya peteroli by’u Burusiya ari uko Amerika ihaye Ukraine misile za Patriot zo kwirinda ibitero byo mu kirere.

Yanenze kandi amasezerano ya Amerika n’u Burusiya yo gushyira toni 300.000 za mazutu ku isoko rya Amerika no ku masoko mpuzamahanga, avuga ko afasha u Burusiya kubona amafaranga yo gukomeza intambara.

Ubwo yari i Londres ku wa Gatatu, yanahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, watangaje ko igihugu cye kizihutisha kugeza muri Ukraine misile zoroheje zishobora kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye. Abayobozi b’i Burayi na bo bagaragaje ko bamushyigikiye.

Zelenskyy yemeje ko bagiye kongera kurasa ibikorwaremezo by'ingufu by'u Burusiya
Zelenskyy yemeje ko bagiye kongera kurasa ibikorwaremezo by'ingufu by'u Burusiya