Ubuyobozi bwatangaje ko uwo mwana yari afite imbunda ikoreshwa mu guhiga, ariko umukozi w’ishuri akayimwambura. Polisi yavuze ko hari n’undi muntu wakomerekejwe byoroheje n’amasasu.

Umuyobozi w’ishuri w’imyaka 53 n’umwarimu w’imyaka 37 bakomeretse ariko bifakanganye.

Umushinjacyaha wungirije wa Marseille, Audrey Jouaneton, yavuze ko ukekwaho kurasa yinjiye afite igikapu gitwarwamo gitari, akuramo imbunda ndende yifashishwa mu guhiga.

Yarashe nibura inshuro enye, harimo no mu cyumba cy’ishuri cyarimo abarimu n’abanyeshuri. Rimwe mu masasu ryasize ikimenyetso ku kibaho.

Umuyobozi w’akarere ka Bouches-du-Rhône, Jacques Witkowski, yavuze ko uwo mwana yarashe umuyobozi w’ishuri, uduce duto tw’isasu ry’imbunda yo guhiga tukamukomeretsa ku bibero no mu gice cyo hasi cy’umugongo.

Nyuma yarashe undi mwarimu, akomereka ku kibero, mbere y’uko umukozi w’ishuri amwambura imbunda. Impamvu yabimuteye ntiramenyekana.

Witkowski yavuze ko uwo mwana atari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa ibitekerezo by’ubutagondwa.

Hatangijwe iperereza ku cyaha cyo kugerageza kwica. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Laurent Nunez, yatangaje ko se w’uwo mwana yatawe muri yombi.

Nunez yavuze ko abashinzwe iperereza barimo gushaka kumenya uko uwo mwana yabonye imbunda.

Ubuyobozi bwavuze ko nta sano igaragara hagati y’iki gitero n’imyigaragambyo y’abanyeshuri imaze ibyumweru mu Bufaransa. Polisi yabwiye AFP ko iryo shuri ritari ryaragize uruhare muri iyo myigaragambyo.

Perezida Emmanuel Macron yashimiye abakozi b’ishuri ku buryo bihutiye gutabara. Yanditse kuri X ati “Ndashimira ituze n’uburyo bw’intangarugero abarimu bitwaye, byafashije gukumira ibyago bikomeye kurushaho.”

Nunez na Minisitiri w’Uburezi, Édouard Geffray, bageze kuri iryo shuri ku gicamunsi cyo ku wa Mbere.

Geffray yamaganye icyo gikorwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari ikindi kimenyetso cy’ubugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera, asaba abantu bose kuburwanya.

Mu mezi ashize, amashuri yo mu Bufaransa yagiye agaragaramo ibikorwa by’urugomo, bituma amwe atangira kugenzura ibintu byinjizwa ku muryango.

Muri Gashyantare, umwana w’imyaka 14 yateye icyuma inshuro eshatu umwarimu w’ubugeni w’imyaka 60, ariko ntiyapfa.

Muri Kamena umwaka ushize, undi w’imyaka 14 yishe umukozi ufasha abarimu amuteye icyuma.

Umwana w'imyaka 14 yarashe umuyobozi w'ishuri n'umwarimu barakomereka
Umwana w'imyaka 14 yarashe umuyobozi w'ishuri n'umwarimu barakomereka