Trump yavuze ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Vladimir Putin, u Burusiya buzahita bwohereza toni zirenga 300.000 za mazutu, zingana n’utungunguru miliyoni 2,25.
Biteganyijwe ko hazakurikiraho izindi toni 500.000 mu Ugushyingo, ndetse n’izindi miliyoni imwe nyuma yaho, bitewe n’uko inganda zitunganya peteroli mu Burusiya zizaba zihagaze.
Iki cyemezo cyahuriranye n’uko ubutegetsi bwa Trump bwahagaritse by’agateganyo bimwe mu bihano byari byarafatiwe ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine.
Minisiteri y’Imari ya Amerika yatanze uruhushya rwo kwinjiza mazutu y’u Burusiya kugeza ku wa 7 Mata.
Trump yavuze ko intego ye ari ukugabanya ibiciro, cyane cyane ku bahinzi, aborozi n’abatwara amakamyo.



Ibitekerezo 0