Byatangajwe na Guverineri wa Leta ya Tennessee Bill Lee Gatandatu.
Pike yakatiwe igihano cy’urupfu mu 1996 nyuma yo guhambwa n’ibyaha byo kwica Colleen Slemmer wari ufite imyaka 19 mu 1995.
Uyu mugore aracyari muri koma nyuma yo kurokoka igerageza ryo kumwica atewe umuti. Ku wa 30 Nzeri yatewe umuti wa pentobarbital inshuro ebyiri wagombaga kumuhitana ariko ntiyapfa yihutanwa kwa muganga.
Lee yatangaje iyegura rya Frank Strada nyuma yo gutegeka ko hakorwa iperereza ryigenga ku ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ryagenze nabi.
Mu itangazo, Lee yagize ati “Komiseri Strada yakoranye ubunyangamugayo, kandi ndashimira ubushake yagaragaje bwo gushyira imbere inyungu z’abaturage ba Tennessee muri ibi bihe bikomeye.”
Ikinyamakuru The New York Times, gishingiye ku nzobere mu buvuzi zitagize uruhare muri icyo gikorwa, cyatangaje ko Pike ashobora kuba yararokotse kubera ko umuti wagombaga kumwica winjiye mu nyama zikikije aho yatewe inshinge, aho kwinjira mu miyoboro y’amaraso.
Abanyamategeko be bavuze ko Pike yatwitswe n’iyo miti, mu gihe itsinda ryari rishinzwe gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ryagerageje nibura inshuro zirindwi kumutera inshinge, rishakisha umutsi ukwiriye kunyuzwamo uwo muti.
Icyakora bari barabanje kugaragaza ko ko amateka y’uburwayi bwe, arimo ikibazo cyo kuvura kw’amaraso, ndetse n’imitsi mito afite, byongeraga ibyago byo kumuteza ububabare butari ngombwa.
Pike yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi nyuma y’uko we, umukunzi we n’undi muntu bafatanyije icyaha, bashutse Slemmer biganaga, bakamujyana ahantu hiherereye hafi y’ikigo cya Kaminuza ya Tennessee cyigishirizwamo iby’ubuhinzi, aho Pike yamukubitiye bikabije akanamukata umuhogo. Pike yari afite imyaka 18 ubwo yakoraga icyo cyaha.
Ni ku nshuro ya kabiri muri Leta ya Tennessee hashyizwe mu bikorwa igihano cy’urupfu ariko ntigikunde.
Muri Gicurasi, abayobozi bahagaritse igikorwa cyo kwica Tony Carruthers wakatiwe igihano cy’urupfu, nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi gushyira urushinge mu mutsi ngo bamunyuzemo umuti wa pentobarbital bikanga.
Carruthers yasubijwe aho abakatiwe igihano cy’urupfu bafungirwa, nyuma Lee amwemerera ko ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cye risubikwa umwaka umwe.






Ibitekerezo 0