Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzaba ku wa 23-25 Nzeri 2026. Ruzaba ku butumire bwa Perezida wa Amerika, Donald J. Trump.

Ni inama ya kabiri izahuza Xi Jinping na Donald Trump muri uyu mwaka wa 2026. Nubwo yari imaze ibyumweru byinshi itegerejwe kandi abantu benshi bakabona ko izaba, ntabwo yari yemejwe ku mugaragaro n’u Bushinwa kugeza ubwo byatangazwaga kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Bushinwa na Amerika bikomeje kuba ibihugu bifite uruhare rukomeye mu bukungu n’imibanire mpuzamahanga, aho ibiganiro hagati y’abayobozi babyo bikunze gukurikiranwa cyane ku rwego rw’Isi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko uru ruzinduko ari urw’ingenzi mu rwego rw’imibanire hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’ibiganiro bitandukanye byagiye bihuza abayobozi ba Beijing na Washington.

Xi Jinping na Trump baheruka guhura mu rwego rw’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu, ndetse iyi nama izaba iya kabiri ibahuje muri uyu mwaka wa 2026.

Perezida Donald Trump, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Beijing mu Bushinwa muri Gicurasi 2026, aho yakiriwe na Perezida Xi Jinping.

Uru ruzinduko rwabaye urwa mbere rwa Perezida Trump mu Bushinwa muri manda ye ya kabiri, ndetse rukaba rwari rugamije ibiganiro ku ngingo zirimo ubucuruzi, umutekano n’imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Xi Jinping ategerejwe muri Amerika ku butumire bwa Trump
Perezida Xi Jinping ategerejwe muri Amerika ku butumire bwa Trump