Nk’uko France 24 yabitangaje ishingiye ku makuru y’ibitangazamakuru bitandukanye, uyu mugabo witwa Hamam al-Hammami yari yarafatiwe icyo cyemezo kubera impamvu z’umutekano.
Amakuru ku mateka ye n’icyamuteye kugaba icyo gitero akomeje gushakishwa, nyuma y’ibyabereye mu ndege yavaga i Dubai yerekeza i Tel Aviv, abayobozi bavuga ko byari hafi guteza ku mpanuka ikomeye.
Ubwo indege yari mu kirere, uyu mupilote wungirije yagabye igitero ku wari uyiyoboye ukomoka mu Buhinde.
Icyakora, uwatewe yashoboye gukingura urugi rw’icyumba batwariramo indege, bituma abagenzi n’abakozi bayo binjira bafata uwagabye igitero baramuboha. Nyuma y’ibyo, indege yahise igwa ku buryo bwihutirwa muri Arabie Saoudite.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ukekwaho icyo gitero yari yaracengejwemo amatwara y’ubutagondwa bushingiye ku idini ya Islam, kandi ko yari yagerageje guhanura indege.
Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ku wa 2 Ukwakira 2026 inzego za Oman zari zaramubujije gutwara indege, kubera impungenge z’uko yari yarayobotse ibitekerezo by’ubutagondwa. Cyabikesheje abantu bafite amakuru kuri icyo kibazo.
CNN na yo, ishingiye ku makuru y’abantu babiri bazi iby’iki kibazo, yatangaje ko uyu mupilote yakuwe ku kazi muri sosiyete y’indege y’igihugu cya Oman mu 2025, kubera impungenge nk’izo.
Televiziyo Al Arabiya yatangaje ko inzego za Oman zari zaragaragaje ko afite ibitekerezo by’ubutagondwa. Yongeyeho ko yari yaranamaze igihe muri Syria, bikaba byarateye impungenge z’uko ashobora kuba yarayobejwe n’imitwe y’abahezanguni bahakorera.
ABC News yo yatangaje ko uyu mugabo akiri mu mahugurwa, yaba yarafatanywe ibikoresho birimo ubutumwa bw’ubutagondwa. Icyo gitangazamakuru cyabikesheje abayobozi bakuru mu nzego z’ubutasi n’izishinzwe kubahiriza amategeko, bafite amakuru ku iperereza.





Ibitekerezo 0