Ni imyumvire mishya y’abayobozi ba Iran biyemeje ko igikorwa icyo ari cyo cyose gishya cya Amerika kigomba gusubizwa mu buryo bukomeye kurusha mbere, nubwo Tehran ikomeje gushaka kwirinda ko ibintu birushaho gukara binyuze mu biganiro.
Abayobozi bakuru mu gisirikare cya Iran bari gusuzuma gahunda yo kwagura aho bashobora kugaba ibitero. Barashaka ibindi bipimo birenze ibyo basanzwe barasaho ku nyungu za Amerika ziri mu bihugu by’inshuti mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abayobozi ba Iran bazi iby’iyi gahunda bavuga ko Iran ishaka kwagura uburyo ihanganamo na Amerika, ikarasa mu bindi bihugu bitari ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati bifasha Amerika.
Ibi bibaye nyuma y’uko Amerika igaragaje ibimenyetso by’uko ishobora kongera kubura ibitero karundura kuri Iran nk’uburyo butaziguye bwo kuyumvisha no kwemera ibyo Washington yifuza.
Kuva Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yava i New York mu cyumweru gishize, abayobozi bakuru mu gisirikare bakomeje kwiga ku buryo Iran yakwirwanaho byihuse kandi idahushije intego mu gihe Washington yaba yongeye kugaba ibitero.
Nta cyemezo cya nyuma kirafatwa, ariko uburyo bwo kwiga k’uko Iran yahangana n’umwanzi bwizweho mu buryo bwihuse mu gihe impande zombi zitaragaragaza ubushake bwo kumvikana.
Umwuka w’intambara ukomeje gututumba mu gihe hashize amezi arindwi Iran, Amerika na Israel birasanaho ubutitsa. Ni intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare ubwo Amerika na Israel bagabaga ibitero kuri Iran.
Nubwo amasezerano yo guhagarika imirwano yo ku wa 8 Mata yahagaritse intambara yamaze iminsi 40, imirwano yakomeje kubaho mu bihe bitandukanye ubwo impande zombi zitumvikanaga mu bihe bitandukanye.
Bivugwa ko Iran yateguje imitwe ikunze kuyifasha kugaba ibitero ku mwanzi muri Liban, Yemen na Iraq kuryamira amajanja, bakazayifasha mu gihe yazaba isumbirijwe na Amerika mu bitero bishya.
Abo bayobozi batanze amakuru bavuze ko amabwiriza yatanzwe ari ugutegura igisubizo gihuriweho gishobora kuva “ku Nzira ya Hormuz kugera ku nyungu za Amerika muri ako karere ndetse no hanze y’Uburasirazuba bwo Hagati.”
Iran yashenguwe cyane n’ibitero bya Amerika byo muri Gashyantare dore ko yaburiyemo abayobozi bakuru bayo barimo n’Umuyobozi w’Ikirenga Ali Khamenei n’abandi basirikare benshi bakuru.
Icyakora Iran na yo yahanganye na Washington ibaba ibitero ku bihugu by’inshuti byayo mu Burasirazuba bwo Hagati, ifunga umuhora wa Hormuz nk’uburyo bwo kwiranaho. N’ubu Isi iracyahanganye n’ingaruka ry’ifungwa ry’uyu muhora unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.






Ibitekerezo 0