Ingendo z’indege zisaga 1200 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubitswe kubera inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura byiswe ‘Nicole’ byibasiye Leta ya Florida.
Iyi nkubi y’umuyaga ifite umuvuduko wa kilometero 120 ku isaha nkuko ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibitangaza.
Nibura ingendo z’indege 1212 muri Amerika nizo zasubitzwe kuri uyu wa Kane, bigira ingaruka ku bagenzi n’ubucuruzi muri Amerika no mu mahanga. Bije byiyongera ku zindi ngendo zisaga 900 zasubitswe kuri uyu wa Gatatu.
Bimwe mu bibuga by’indege byafunze imiryango kubera ubwiyongere bw’iyo nkubi y’umuyaga ivanze n’amahindu.
Uyu muyaga waturutse mu birwa bya Bahamas winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera kuri uyu wa Gatatu ndetse hari impungenge ko ushobora kuza kwangiza byinshi mu gihe waba ukomeje ku muvuduko uriho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!