Raporo yakozwe n’itsinda rishinzwe gukora iperereza ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu muri Iran, yavuze ko ibitero byagabwe muri Gashyantare 2026 ku ishuri ribanza rya Minab ndetse no ku nyubako y’imikino i Lamerd byagize ingaruka ku baturage ndetse n’ibikorwaremezo by’abasivili.
Muri Minab, mu majyepfo ya Iran, igisasu cyahitanye abantu nibura 156, barimo abana 120, ubwo misile zaraswaga ku ishuri ribanza rya Shajareh Tayyebeh ku wa 28 Gashyantare.
Impuguke za Loni zavuze ko iri shuri ryari hafi y’ikigo cy'umutwe w'ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) cyari cyarashwe uwo munsi ariko ko nta makuru agaragaza ko iri shuri ryakoreshwaga mu bikorwa bya gisirikare.
Abo bashakashatsi bavuze ko bashingiye ku bimenyetso bitandukanye, birimo amakuru avuga ko iperereza rya mbere ryakozwe n’igisirikare cya Amerika ryagaragaje ko ingabo zayo zishobora kuba ari zo zagize uruhare muri icyo gitero, ndetse n’uko Amerika ari yo yari ifite misile zo mu bwoko bwa Tomahawk zakoreshejwe.
Hari kandi igitero cyagabwe ku nyubako y’imikino n’ahatuye abaturage muri Lamerd, aho abantu nibura 21 barimo abana barindwi bishwe. Impuguke za Loni zavuze ko nta kimenyetso cyagaragazaga ko iyi nyubako yakoreshwaga mu bikorwa bya gisirikare.
Izi mpuguke zivuga ko hari impamvu zifatika zo gukeka ko iki gitero cyagabwe na Amerika, zishingiye ku bimenyetso birimo kuba ari cyo gihugu kizwiho kuba gifite misile zo mu bwoko bwa PrSM (Precision Strike Missiles).
Impuguke za Loni zanzuye ko muri ibi bitero byombi hari “impamvu zifatika zo kwemera ko Amerika yakoze icyaha cy’intambara cyo kugaba buhumyi igitero cyagize ingaruka ku basivili, kigateza urupfu, gukomereka cyangwa kwangiza ibikorwaremezo by’abaturage.”
Ku ruhande rwa Amerika, yahakanye ko yibasiye inyubako y'imikino ya Lamerd, ndetse ivuga ko idaha agaciro ibyavuye muri iyi raporo. Igisirikare cyayo cyavuze ko kitajya kigaba ibitero ku bikorwa by’abasivili.
Iyi raporo kandi yagarutse ku birego by’ihohoterwa rikomeye ryakozwe n’ubuyobozi bwa Iran mu kurwanya imyigaragambyo yo mu mpera za 2025 no mu ntangiriro za 2026, aho impuguke zavuze ko habayeho ibikorwa bishobora kuba ibyaha byibasiye inyokomuntu.






Ibitekerezo 0